Ku wa 7 Ukwakira 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ibyo bwemerenyije n’u Rwanda, mu biganiro bya Luanda.
Ubu busabe Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas Greenfield yabugejeje kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Ambasade yagize iti “Ambasaderi Thomas-Greenfield yashimiye Minisitiri Kayikwamba ku bw’inshingano yahawe, asaba guverinoma ya RDC kuguma mu murongo w’ibyo yemeye mu biganiro bya Luanda.”
RDC yasabwe kubahiriza ibyo yemeye nyuma y’aho tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo ibiganiro bya Luanda byari byasubukuwe, Minisitiri Kayikwamba yanze uburyo bwateguwe na Angola bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Gusa Angola igaragaza ko yifuza ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zazagera ku bwumvikane bwazatuma Perezida João Lourenço ahuza Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bakagirana amasezerano y’amahoro azakemura mu buryo burambye ibibangamiye umutekano w’akarere.





