sangiza abandi

Muri Gare ya Kacyiru hubatswe ‘Icyumba cy’Umubyeyi’ kigamije korohereza abonsa

sangiza abandi

Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi, hashyizweho icyumba cy’umubyeyi cyihariye muri gare ya Kacyiru, cyiswe “Mama’s Corner”, kizajya gifasha ababyeyi bonsa kubona aho bakorera iki gikorwa hafite umutekano mu gihe bari mu ngendo cyangwa mu kazi.

Icyumba cy’umubyeyi cyubatswe muri gare ya Kacyiru ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Iki cyumba kizajya gikorerwamo ibikorwa byo konsa, gusimbuza impapuro z’isuku z’abana, ndetse no kuruhukiramo ku babyeyi bafite abana bato, byose bikaba bikorwa mu buryo bwubahiriza isuku n’umutekano w’abana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ryagaragaje ko iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya Leta yo guteza imbere imikurire myiza y’umwana, by’umwihariko mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima.

Mu butumwa NCDA yanyujije ku rubuga rwa X yagize iti “Konsa birashoboka ahantu hose, igihe cyose, iyo umubyeyi ashyigikiwe. Tekereza uburyohe n’umutuzo umubyeyi n’umwana bagira bakoresheje ‘Mama’s Corner’ muri Gare ya Kacyiru!”

Ibi bishimangira ko gushyigikira abonsa atari umuco ahubwo ari uburenganzira bwabo, kandi igikorwa nk’iki kiri mu bifasha kugera kuri iyo ntego.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yakunze gusaba ko ibigo bya Leta n’ibyigenga byubaka “Icyumba cy’umubyeyi” nk’imwe mu nzira zo gushyira mu bikorwa politiki y’uburinganire n’iterambere rirambye.

Mu bigo byamaze gushyira mu bikorwa ibi, harimo Banki ya Kigali (BK), BPR Bank Rwanda, ndetse n’ibikorwaremezo nko mu Gakiriro ka Rwamagana, aho ababyeyi babasha guhuza inshingano z’akazi no kwita ku bana bato.

Iki gikorwa kije cyiyongera ku zindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana, nk’amarerero y’abakozi (ECDs), porogaramu zo gutanga ibiryo byujuje intungamubiri, n’ibindi.

Photos:

[fluentform id="3"]