sangiza abandi

Ishimwe Melissa yanditswe mu banyaduhigo ba Guinness World Records

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Melissa Akanigi Ishimwe yashyikirijwe impamyabushobozi yo kuba yinjijwe mu banyaduhigo ba ‘Guinness World Records’ nyuma yo gukina imyobo 18 y’ikibuga cya Golf mu minota 52 gusa.

Kigali Golf Club yasangije ubutumwa ku rubuga rwa X, ku wa gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025, bushimira Akanigi wahawe impamyabushobozi ya Guinness World Records.

Akanigi yahembwe nyuma y’irushanwa ryabereye ku Kigali Golf Club, muri Gicurasi uyu mwaka, ryari ryateguwe ku buryo buhuye n’amabwiriza ya Guinness World Records.

Muri uwo mukino Melissa yakinnye agendaga n’amaguru mu gihe abamubarira iminota n’amanota bifashishaga utumodoka twabugenewe. Ndetse icyatangaje n’uko yitwaje inkoni enye gusa mu gihe amategeko yemerera umukinnyi kugendana inkoni 14, mu rwego rwo kworoherwa n’urugendo.

Ni urugendo yitwayemo neza ahura n’imbogamizi ku mwobo wa 10 aho yaguye, ariko arabyuka arakomeza, Melissa yasoje umukino akoresheje iminota 52, atsinda intego ye yari yihaye yo kuwukina mu minota 55. Ibi byatumye aba umuntu wa mbere ku Isi ubashije gukora iyi ntera mu gihe gito, bityo ahita yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guinness World Records.

Mu ijambo rye nyuma yo kurangiza uwo mukino, Akanigi Melissa yagaragaje ko yitwaye neza muri uyu mukino kugirango aheshe ishema u Rwanda n’abagore bagenzi be muri rusange

Mu busanzwe, umukino wa Golf ukinirwa ku myobo 18, aho abakinnyi bayisoza hagati y’amasaha abiri n’ane bitewe n’ubushobozi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]