sangiza abandi

Amb. Ngoga yagaragarije Loni ko ishobora kugwa mu mutego w’amacakubiri ari muri Congo

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga yagaragarije Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko ibikubiye muri raporo iherutse gutangazwa na Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufatanya na M23 mu bwicanyi bwakorewe Abasivile muri RDC, ari ibinyoma kandi bigaragaza kubogama kwayo ku ruhande rwa RDC.

Iyi raporo ya Human Rights Watch yatangajwe tariki ya 20 Kanama 2025, ishinja umutwe wa M23 ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, kwica abasivile bo mu bwoko bw’abahutu 140 b’abahinzi bo mu byaro 14 byo muri teritwari ya Rutshuru muri RDC, ndetse ikavuga ko yakozwe igendeye ku makuru yatanzwe n’abasivile, satelite na telefone.

Amb. Ngoga ubwo yari yitabiriye inama y’Akana ka Loni gashinzwe umutekano, yabaye ku wa gatanu, tariki ya 22 Kanama, ku cyicaro gikuru i New York, yongeye kugaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko abakoze iyo raporo nta bimenyetso bifatika bagaragaza ndetse avuga ko bikomeje gutyo bishobora kugwisha Loni mu mutego w’amacakubiri ari mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati” Raporo ivuga ko ifite amakuru y’iperereza kuri satelite no kuri telefone, ese gutahura ubwoko bw’abantu nabyo byagenzuwe na satelite na telefone. Iyi nama ishobora kugwa mu mutego w’amacakubiri ari mu Burasirazuba bwa Congo.”

Amb. Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira iperereza ritabogamye kuri ibi birego by’abasivile muri RDC, kugirango ukuri kujye ahagaragara.

Uhagarariye u Rwanda mu Kanama ka Loni, yongeye gukomoza ku mvugo ikunze gukoreshwa ivuga ko rushyigikiye umutwe wa M23 ariko hakaba hatajya havugwa ko RDC ishyigikiye umutwe w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR.

Ati” Ese ni ukubura ibimenyetso by’uko FDLR ikorana na Leta ya Congo, ndabizi ko hano mufite uburyo muhitamo imvugo mukoresha mu kazi kanyu ariko ntabwo hari imirongo ngenderwaho yo kwemeranya ijambo, Ese mwaba mwarabuze ibimenyetso no muri raporo zanyu ubwanyu ko Leta ya Kinshasa ikorana na FDLR.”

Yasabye abagize aka kanama kandi kwibaza impamvu iyi raporo ishinja M23 ubwicanyi bw’abasivile isohotse mu gihe hari ibiganiro by’amahoro byatangiye bihuza uyu mutwe na Leta ya Kinshasa i Doha muri Qatar.

Amb. Ngoga yaboneyeho no gushimira Leta Zunze Ubumwe na Qatar bikomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu Karere k’Uburasirazuba, ndetse ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo ubu bushake bwo kugarura amahoro.

Yagaragaje ko kubona amahoro arambye bisaba kwiyemeza no kugira ubushake kandi bwubaka, ndetse avuga ko amahoro ya Congo ari ingenzi cyane ku Rwanda kuko mu gihe u Burasirazuba bwayo hari umutekano muke bigira ingaruka zikomeye ku Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]