sangiza abandi

Inyubako 10 zuzuye zitwaye akayabo mu Mujyi wa Kigali

sangiza abandi

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo gutera imbere ku muvuduko wo hejuru, iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 31 ishize, ukareba n’aho rugeze uyu munsi, biguha ishusho y’uko u Rwanda ruzaba ari igihugu gitangaje mu myaka itarenze 20 iri imbere.

U Rwanda rwateye imbere mu bice byinshi bitandukanye ariko by’umwihariko mu bikorwaremezo, aho kuri ubu Umujyi wa Kigali uwusangamo inyubako ziteye amabengeza kandi ubonako zatwaye akayabo k’amafaranga.

Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe inyubako 10 zihenze kurenza izindi mu Rwanda.

  1. Inyubako ya MIC

Iyi ni inyubako y’ubucuruzi iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, hafi ya Roind point izwi nko kwa Chez Venant.

Iyi nyubako yafunguye imiryango muri 2017 ikaba ari inyubako yubatswe n’abacuruzi 80 bishyize hamwe mu kigo bise “Muhima Investment Company Ltd (MIC).

MIC yuzuye itwaye akayabo ka miliyari zirenga 14 z’amafaranga y’u Rwanda, ifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 25, ifite na parikingi yakira imodoka zirenga 160.

9. Inyubako ya BPR

Iyi ni inyubako ya Banki yahoze ari iy’abaturage, BPR, mbere y’uko igurwa na KCB. Iyi nyubako iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikoreramo icyicaro gikuru cya KCB n’ibindi bikorwa by’abikorera.

Iyi nyubako yuzuye mu 2019, itwaye akayabo ka miliyari 18 z’Amafaranga y’u Rwanda.

8. Inyubako ya CHIC

Iyi ni inyubako ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi ikaba iherereye mu mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i 2016 na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yubatswe n’abacuruzi 56 bishyize hamwe muri sosiyete bise Champions Investment Corporation.

Mu nyubako ya CHIC Ltd Complex hakoreramo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo; ama banki, abacuruza imyenda n’inkweto, sosiyeti zitandukanye n’ibindi byinshi.

Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka Miliyali 20 na Miliyoni 340 z’amafaranga y’u Rwanda.

7. Inyubako ya KABC

Iyi ni inyubako iherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kigali Convection Center.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Mutarama 2016, ariko byari mu buryo bwo kuvugurura KABC cyangwa Kigali Alliance Business Center yari isanzweho kuva mu 2003, icyo gihe yakoreragamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo za resitora, utubari n’ibindi byinshi.

Mu mwaka w’i 2018 nibwo KABC yuzuye mu isura nshya, ifite ubuso bungana na metero kare 14,500, ibikorwa byo kuyivugurura byatwaye miliyoni 17$, asaga miliyari 24 Frw.

6. Inyubako ya Kigali City Tower

Iyi niyo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda aho ifite amagorofa 20, ikaba kandi inyubako yabimburiye izindi zose zijyanye n’igihe mu Mujyi wa Kigali.

Iherereye mu mu murwa rwagati, mu Karere ka Nyarugenge, ikaba ari inyubako ikorerwamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi ndetse n’izindi serivise.

KCT yafunguwe ku mugaragaro mu 2011 nyuma y’uko yatangiye kubakwa mu 2006 na China Civil Engineering Construction. Ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 20$ asaga miliyari 28 Frw.

5. Makuza Peace Plaza

Iyi ni inyubako yagenewe gukorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi ikaba iherereye mu Murwa mukuru wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Makuza Peace Plaza ikaba yaratashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka w’i 2015.

Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyari 52 Frw.

4. Ubumwe Grand Hotel

Iyi ni inyubako ya Hotel y’inyenyeri 5, yitwa ‘Ubumwe Grand Hotel’ ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nyubako ikaba ifite umwihariko wo kugira ubwogero (pisine) ku gisenge hejuru y’inyubako.

Kugirango iyi nyubako yuzure ikaba yaratwaye miliyari 57 Frw.

  1. BK Arena

BK Arena ni inyubako yagenewe ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro aho yakira ibitaramo bitandukanye, inama, ibirori ndetse n’imikino itandukanye ya Basketball na Volleyball.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i 2019 na Nyakubahwa Perezida wa Repubullika, Paul Kagame, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Inyubako ya BK Arena ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 105$ asaga miliyari 136.5 Frw.

  1. Stade Amahoro ivuguruye

Iyi ni kimwe mu bikorwa remezo by’indorerwamo z’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 31 ishize, ni Stade kuri ubu iri ku rwego mpuzamahanga ndetse rwose ifite ubushobozi bwo kuba yakinirwaho umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Iyi stade Amahoro ivuguruye ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Iyi stade yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i 2024 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, 

Stade Amahoro ivuguruye ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 165$ asaga miliyari 214.5 Frw.

  1. Kigali Convention Center

Iyi ni inyubako iherereye Kimihurura mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, KCC yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i 2016 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyi ni inyubako yakira ibikorwa bitandukanye birimo inama ndetse n’indi mihango yiyubashye. Inyubako ya Kigali Convention Center yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 300$ asaga miliyari 390 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]