Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abahinzi ubufasha nyuma y’uko imvura nyinshi yangije imbuto z’ibiti 10,000 zari ziteganyijwe guhabwa abahinzi mbere y’igihe cy’ihinga giteganyijwe gutangira muri Ukwakira.
Iyi mvura yangije izi mbuto yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama.
Iyo mvura yangije imbuto z’ibiti byiganjemo ibya grevillea na pinusi byari byatubuwe ku bufatanye n’umushinga One Acre Fund – Tubura, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba (agroforestry).
Imirenge y’Akarere ka Rubavu yibasiwe n’iyi mvura nyinshi ni Rubavu, Nyundo, na Rugerero, aho yanangije hegitari nyinshi z’imyaka, ndetse inateza ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mirenge ine nyuma yo kwangiza uruganda rutunganya amazi rwa Gihira.
Nubwo ibihumbi by’imbuto byangiritse, ubuyobozi buravuga ko bitazabangamira gahunda y’igihembwe cy’ihinga kozatangira mu Ukwakira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yabwiye The New Times ko bafite ingamba zo gusimbuza imbuto zangiritse kugira ngo igihe cyo gutera ibiti kizatangire uko bisanzwe.
Ati” Abahinzi ntibakwiye kugira impungenge. Twamaze kuganira n’abatanga imbuto kugira ngo hazabeho gusimbuza izangiritse ku gihe. Turakorana bya hafi n’abo dufitanye amasezerano kugira ngo imbuto nshya zitangwe mbere y’itangira ry’igihembwe cy’ihinga.”
Igihembwe cy’ihinga cyo gutera ibiti gitangira mu Ukwakira. Muri gihembwe cy’itera ry’ibiti cy’umwaka ushize hatewe ibiti hirya no hino mu gihugu bisaga miliyoni 65.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority) cyagaragaje ko gutera ibiti bitagamije gusa gutera amashyamba, ahubwo binafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gusubiranya ubutaka, kurengera ibidukikije birimo imigezi n’ibindi.





