Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu bufatanye mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane mu miryango.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumwerutariki ya 24 Kanama 2025, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubwo itorero Angilikani ryizihizaga Yubire y’imyaka 100 rimaze mu Rwanda.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yavuze ko mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashimira iri torero ibikorwa ryagiye rikora bihindura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “ Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zitandukanye zigamije guhindura abanyarwanda.”
Perezida wa Sena yavuze ko guverinoma izakomeza gufatanya n’amadini kugira uruhare mu kubaka umuryango.
Ati “Leta izakomeza guha agaciro ubwo bufatanye na Angilikani ndetse n’ubw’andi matorero n’amadini akorera mu Rwanda kubaka umuryango nyarwanda ushyize hamwe mu gutera imbere.”
Perezida wa Sena yasabye amadini n’amatorero gukemura ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda.
Ati “ Mu rwego rwo guharanira ko amadini n’amatorero aba umusemburo w’imibereho myiza y’Abanyarwanda,hakenewe ubufatanye mu gukumira no gucyemura ibibazo bw’abakoresha nabi ubwisanzure mu myemerere, bagamije gushora bamwe mu baturage b’intege nke , mu bikorwa bigira ingaruka ku buzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Leta y’uRwanda ikaba isaba amatorero n’amadini kurushaho gushyira imbere no gushimangira ubumwe b’Abanyarwanda no gushishikariza abayoboke ibikorwa bibateza imbere no gukunda umurimo kugira ngo twubake umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye bityo amadini n’amatorero abe isoko y’amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu cyacu.”
Perezida wa Sena yasabye by’umwihariko kwita ku bibazo by’amakimbirane mu miryango.
Ati “Ibi biradusaba kandi gukomeza guhuza imbaraga dufatanya gushaka igisubizo ku bibazo bikigaragara ku muryango nyarwanda.Muri ibyo bibazo harimo ikibazo cy’imibanire n’amakimbirane mu miryango.
Harimo ikibazo cy’uburere bw’abana no kubungabunga imikurire myiza yabo, hitabwa ku bijyanye n’imirire ikwiye. Harimo kurandura ikibazo cy’abana bata ishuri, ikibazo cy’ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.”
Ibi byose leta y’u Rwanda irasaba amadini n’amatorero kubishyiramo imbaraga,igafatanya na leta.
Mu 1925, ni bwo Itorero Angilikani mu Rwanda ryatangiriye i Gahini mu Karere ka Kayonza, rishinzwe na Geoffrey Holmes, umusirikare w’Umumisiyoneri ukomoka mu Bwongereza wari uturutse i Kabare muri Uganda.






