sangiza abandi

Umusirikare wa FARDC yishwe na Wazalendo atabara Abanyamulenge

sangiza abandi

Umusirikare wa FARDC wo mu ngabo zishinzwe umutekano w’umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, ku ruhande rukiri mu maboko ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe na Wazalendo.

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, nibwo uyu musirikare yarashwe ubwo FARDC yari igiye gutabara ahari hari kubera imyigaragambyo yatangijwe na Wazalendo, mu muhango wo gushyingura Colonel Patrick Gasore.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abanyamulenge baturukaga mu bice binyuranye birimo i Luvungi, i Bujumbura no mu bindi bice byo muri Uvira, ukaba wagombaga kubera ku rusengero rwa CADAC ruherereye ku Kimanga mu mujyi wa Uvira.

Wazalendo yaje gutangira guteza akavuyo mu mujyi wa Uvira, ihagarika aba Banyamulenge, aribwo FARDC yageragezaga kubarwanaho, ari nabwo uyu musirikare wo mu barinda umuyobozi w’ingabo muri Segiteri ya Uvira yarashwe ahita yitaba Imana ako kanya.

Ku rundi ruhande Abanyamulenge bari bafashwe harimo abanyazwe imodoka, abandi amaterefone n’amafaranga, nubwo baje kongera kubarekura, ariko ntibarasubizwa ibyo bambuwe nk’uko amakuru aturuka Uvira abyemeza.

Kuva AFC/M23 yafata imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka, maze Wazalendo, FDLR, FARDC ingabo z’u Burundi bigahungira mu mijyi ya Uvira, abahatuye bahise batangira kugira ibibazo by’umutekano muke.

Nta cyumweru gishira nta bantu bishwe muri uyu mujyi, hari ubwo hicwa umwe ubundi ukumva ngo hapfuye abarenze babiri. Abo bose ugasanga bishwe na Wazalendo kubufatanye na FDLR.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka