Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye intumwa z’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziturutse mu mitwe yombi y’ishyaka ry’Abademokarate n’iry’Abarepubulikani.
Ibiro bya Perezida Kagame ku rubuga rwa X byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025.
Izi ntumwa zari zigizwe na Depite Austin Scott uhagarariye Leta ya Georgia, na Depite Salud Carbajal wo muri Leta ya California, bombi bakaba bagize Komite y’Ingabo (Armed Services Committee) ya Kongere ya Amerika.
Yakiriye kandi na Depite Jimmy Panetta, nawe ukomoka muri California, akaba umwe mu bagize Komite ishinzwe Imari n’Imisoro (Ways and Means Committee).
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi byibanze ku buryo bwo gukomeza no gushimangira umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu nzego z’ingenzi zirimo umutekano mu karere, uburezi, ubuzima ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’amahoro n’iterambere rirambye.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kugira uruhare rukomeye mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Nyakanga 2025.
Ni amasezerano agamije kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari no gushakira hamwe ibisubizo birambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe biharangwa.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisangiye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu myaka ya za 1990, harimo ubufatanye mu bya gisirikare, iterambere ry’ubukungu, uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.
Amerika ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bikorwa by’iterambere by’u Rwanda, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo USAID na PEPFAR.








