Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Daniel Chapo, yashimye cyane umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, ashimangira ko ushingiye ku bufatanye, ubuvandimwe n’ubudahemuka hagati y’ibihugu byombi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kigali, aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri, ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.
Perezida Chapo yavuze ko kuva bageze i Kigali, we n’intumwa bari kumwe bakiranywe urugwiro n’akanyamuneza kagaragaza ubucuti bwimbitse buri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Yagize ati “Turashimira abaturage b’u Rwanda uburyo batwakiriye kuva ku kibuga cy’indege kugera aho twagiye hose. Ibi ni ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’u Rwanda na Mozambique.”
Yashimangiye ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ndetse n’intumwa zombi zari zihagarariye ibihugu byabo byagenze neza, bikaba bigaragaza ko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique ushimishije.
Ati “Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, inganda n’ishoramari, kandi twiyemeje guteza imbere ubu bufatanye mu buryo bugaragara.”
Perezida Chapo yashimiye by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho zifatanya n’Ingabo za Mozambique mu guhangana n’ibyihebe ndetse no kurinda abaturage.
Yakomeje ati “Dushima cyane abagabo n’abagore b’Ingabo z’u Rwanda bari kurwana n’abanzi b’amahoro n’iterambere. Ubu ibikorwa byabo bigaragaramo intsinzi, kuko amahoro atangiye kugaruka muri Cabo Delgado.”
Mu biganiro hagati y’impande zombi, hemejwe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ishoramari ndetse no guteza imbere ibigo bishinzwe iterambere n’ishoramari ku mpande zombi.
Perezida Chapo yasabye Perezida Kagame kuzagirira uruzinduko i Mozambique ku itariki bazumvikanaho, anashimira ubuyobozi bwe, cyane cyane uruhare rwe mu gutanga ubufasha kuri Mozambique.
Ati “Turashimira Perezida Kagame ku butumire, ku buyobozi bwe bwiza ndetse no kuba yarohereje ingabo z’igihugu cye kudufasha mu rugamba rwo kurandura iterabwoba. Uru ruzinduko rwacu ruzakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byacu n’abaturage babyo.”
Ni uruzinduko rwa mbere, Perezida Daniel Chapo agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Mozambique muri Nyakanga 2025, rukaba rushimangira ubushake bwo gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique.







