Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rihanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko Komisiyo ryashyizeho ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice bigenzurwa n’iri huriro yatangiye akazi kayo ku magaragaro, mu rwego rwo kugira ngo harandurwe burundu umuco wo kudahana.
Imirimo y’iyi komisiyo yatangiye ku mugaragaro tariki ya 26 Kanama 2025, ndetse biteganijwe ko n’abacamanza, abavoka nabo batangira akazi mu gihe gito.
Umuvugizi wa AFC/M23 abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati: “Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’ubutabera mu bice byabohowe, yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro isura ibikorwa remezo by’ubutabera mu mujyi wa Goma.”
Yakomeje ati: “Ibikorwa babikomeje no ku wa gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, aho iyi komisiyo yanabonanye na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga.”
Yanavuze ko nyuma y’amezi atandatu iri huriro rishyize ku murongo ibice rigenzura hakagaruka amahoro n’ituze, ubu rishyize imbere kurandura umuco wo kudahana uranga ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ati: “Muri aya mezi atandatu yituze n’umutekano n’ibikorwa by’imibereho, kugarura ubuyobozi mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko, guca umuco wo kudahana, no gusubiza ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera imbaraga z’amahoro n’ubwiyunge byamaze gutangizwa.”
Ku rundi ruhande Delion Kimbulungu ukuriye iyi Komisiyo yasohoye itangazo ahamagarira abakoraga mu nzego z’ubutabera kuzakwiyandikisha kugirango hamenyekane abahari.
Ibi bice byabohowe na AFC/M23 byari byugarijwe n’ibibazo birimo ubujura, ubwicanyi n’ibindi bihungabanya umutekano, byatizwaga umurindi no kuba nta butabera bwabagaho, ariko ubu ibi bice birangwamo n’ituze gusa.



