Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Benin mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.
Uyu mukino ufite umwihariko kuko itike ya menshi ari iya miliyoni, umuntu akicara mu cyumba cy’abanyacyubahiro kijyamo abantu batarenze 16 kizwi nka Sky Box, mu gihe iya make ari ibihumbi bibiri.
Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 15 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kwinjira ahasanzwe haba hasi cyangwa se hejuru abafana bazishyura 2000 Frw, VIP ni ibihumbi 10 Frw naho Business Suite iri ahazwi nka ‘Executive Seat’ ikaba ari ibihumbi 50 Frw na ‘Sky Box’ yashyizwe kuri 1 000 000 Frw.
Sky Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi bari hagati ya 14-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.
Amavubi mu mikino ibiri amaze gukina afitemo amanota abiri nyuma yo kunganyiriza na Libya iwabo igitego 1-1 ku munsi wa mbere, no kunganya na Nigeria 0-0 ku munsi wa kabiri mu mukino wabereye muri Stade Amahoro.






