Mu mpera z’iki cyumweru, mu madini n’amatorero atandukanye mu Gihugu hateganyijwe kubera Igiterane #RwandaShimaImana2025, cyateguwe mu rwego rwo gushima intambwe Uhoraho yateje u Rwanda mu ngeri zitandukanye.
Rwanda Shima Imana izabera mu Gihugu hose kuva ku wa 29 Kanama, isozwe ku wa 31 Kanama 2025.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, ku wa Gatatu, abari gutegura Rwanda Shima Imana basobanuye ahavuye igitekerezo cyo kwegereza abaturarwanda gahunda yo gushima Imana n’inyungu babifitemo.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Peace Plan Rwanda, Pastor Jimmy Muyango, yavuze ko mu mbogamizi bagihanganye na zo kugeza ubu, ari ukumvisha Abanyarwanda bose ko ‘Rwanda Shima Imana’ ari iyabo atari iy’itorero cyangwa umushumba runaka.
Yagize ati “Rwanda Shima Imana ntabwo yitwa Peace Plan Shima Imana, ntabwo yitwa Dogiteri shima Imana cyangwa Pasiteri shima Imana, yitwa ‘Rwanda Shima Imana.’ Twifuza ko byagera ahantu buri munyarwanda avuga ati ‘uyu mutima nanjye narawakiriye mfite impamvu zo gushima Imana.’
Igiterane cya Rwanda Shima Imana gitegurwa mu buryo bwo kwerekana amashimwe y’abantu ku Mana yabarinze, yabateje imbere ndetse n’Igihugu cyabo kikaba gikomeje gusugira no gusagamba.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’Igihugu, Amb. Prof. Charles Murigande, yabwiye abanyamakuru ko “Rwanda Shima Imana ari igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’igihugu.’’
Yavuze ko akurikije uburyo yabonye impinduka zagiye ziba muri Guverinoma kuva mu 1995, umwaka umwe Igihugu kimaze kubohorwa, hari byinshi u Rwanda rukwiye gushingiraho rushima Imana.
Yatanze urugero aho mu 1996, ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 54 Frw mu gihe mu 2025/2026, yageze kuri miliyari 7,032.5 Frw, ashimangira ko ari kimwe mu bikwiye gushingirwaho ishimwe ry’Abanyarwanda ku Mana.
Ambasaderi Murigande avuga ko igituma ibyo byose bishoboka ari uko ubu Abanyarwanda babanye mu mahoro n’umutekano, bafatanyiriza hamwe kubaka Igihugu.
Ati “Icyo gihe kubera ibyari bimaze kuba mu Rwanda (Jenoside yakorewe Abatutsi), imitima yari ishengutse, abantu bababaye, agahinda ari kenshi, umujinya ari mwinshi. Nta watekerezaga ko Abanyarwanda bashobora kongera kubaka ubumwe bakabana, abanyeshuri bakigana ndetse bakararana ku bitanda bimwe batishishanya. Icyo gihe ibyari bitandukanyije Abanyarwanda uyu munsi barabirenze, babanye neza, bafatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda, ni na yo mpamvu rugenda rutera imbere.”
Ubusanzwe Igiterane Rwanda Shima Imana, gihuza abayoboke b’amadini n’amatorero, cyakundaga kubera muri Stade Amahoro, ariko muri uyu mwaka wa 2025 kizabera mu Gihugu hose binyuze mu nsengero zifunguye.
Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yavuze ko bahisemo kucyegereza abaturarwanda kugira ngo barusheho kucyiyumvamo.
Ati “Impamvu byavanywe kuri stade bikajyanwa mu matorero ni uko iyo bibereye kuri stade usanga Abanyakigali ari bo benshi bashobora kuza kuri stade. Twaravuze ngo uyu mwuka wo gushima, uyu mutima ushima, reka turebe ko wagera hose mu Rwanda kandi uburyo bworoshye ni uko twabikorera mu matorero, mu nsengero zose kuko muri izo nsengero hahurirwa n’Abanyarwanda nka 95%.”
Yavuze ko uyu mwaka bahisemo ko igiterane kibera aho Abanyarwanda basengera mu nsengero zifunguye, barimo abasenga ku Cyumweru, abiyambaza Imana ku wa Gatandatu ndetse n’Abayisilamu basenga ku wa Gatanu.
Rwanda Shima Imana ya mbere yabaye mu 2012, yubakiye ku gitekerezo cy’Umuryango PEACE Plan, cyo guhuza Abanyarwanda kugira ngo bashime Imana ku ho yavanye u Rwanda n’Abanyarwanda n’intambwe imaze kubateza.
Iki giterane ngarukamwaka kimaze imyaka 13 gitangiye mu gihe igiheruka cyabereye muri Stade Amahoro, tariki ya 29 Nzeri 2024.










