sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano Dr Biruta yasabye abagore n’abakobwa ba RCS guharanira iterambere

sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye abagore n’abakobwa bari mu rwego rw’igihugu rushinzwe Igorora kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, baharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Yabigarutseho kuwa kane tariki ya 28 Kanama 2025, ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore  bahagarariye abandi muri RCS, baturutse mu magororero atandukanye mu gihugu.

Dr Vincent Biruta yashimye intambwe imaze guterwa na RCS mu guteza imbere ihame ry’Uburinganire.

Yabibukije ko igihugu cyashyizeho politiki ishyigikira iterambere ry’umugore n’umukobwa bityo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho.

Dr Biruta yagize ati “ Umugore n’umukobwa bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere n’umuryango.By’umwihariko RCS bongeraho inshingano zo kugorora abananiranye mu muryango kugira ngo bazawusubiremo barabaye abaturage beza.”

Yakomeje agira ati “Umukuru w’igihugu cyacu ndetse na leta bakangurira umugore guhora biteza biteza imbere kuko ari bo nkingi y’umuryango nkuko dukunze kuvuga ko ari bo ba mutima w’urugo ndetse bashyiriweho uburyo butandukanye bwo ku bibafashamo.Mubyaze umusaruro politiki y’u Rwanda ndetse n’amahirwe atandukanye amahirwe mwashyiriweho, mwiteza imbere n’imiryango n’igihugu cyanyu.”

Yakomeje avuga ko bafite intego yo gukomeza kuzamura umubare w’abagore muri RCS aho bazava kuri 28.5% bakagera kuri 30%.

Inama y’Ihuriro ry’Abagore  bahagarariye abandi muri RCS, baturutse mu magororero atandukanye mu gihugu.
RCS yibukijwe ko abagore n’abakobwa babarizwamo bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]