sangiza abandi

Ibigo by’umutekano byigenga byasabwe kongera igenzura ku mikorere y’abakozi babo

sangiza abandi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Gaspard Musonera, yasabye ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano gukora igenzura rihoraho ku mikorere yabyo kugira ngo bijyane n’amahame y’umurimo unoze, usobanutse kandi utanga umusaruro.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na MIFOTRA, igahuza abayobozi b’ibigo 16 byigenga na Koperative 75 bikora muri uru rwego.

Musonera yavuze ko igenzura rihoraho rifasha ibigo guhora bisuzuma niba ibikubiye mu mategeko n’amabwiriza agenga umurimo byubahirizwa. Yibukije ko ari ngombwa gukoresha abakozi bahuguwe, kubaha amasezerano y’akazi yanditse, kwishyura binyuze kuri konti, gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize, ndetse no kubitaho mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Ibi ni ibisabwa bya ngombwa kugira ngo uburenganzira bw’umukozi burindwe kandi serivisi zitangwe kinyamwuga,” yavuze Musonera, yongeraho ko umutekano ari urwego rwihariye rukwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Yibukije abayobozi b’ibigo ko bahawe icyizere n’igihugu, bityo bagomba kugikoresha neza mu gukomeza gutanga umutekano usesuye kandi wizewe.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo by’abikorera, CP John Bosco Kabera, yasabye ibi bigo kumenya uburemere bw’inshingano bifite no kugira uruhare mu kubaka umutekano uhamye w’igihugu.

Ati “Mukwiriye gusobanukirwa uburemere bw’inshingano mufite. Kwisanisha n’aho u Rwanda rugeze bizabafasha kubona no kuziba icyuho gihari kugira ngo mwuzuze neza ibisabwa.”

Yagaragaje ko iyo ibigo bitita ku bakozi, bitabaha ibikoresho n’ubufasha bukenewe, bigira ingaruka ku mikorere no ku mutekano w’abaturage.

Perezida w’Ihuriro ry’Ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, Alexis Buterere, yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa ku nama n’ubufasha bahora babaha, anavuga ko inama nk’izi zituma bongera kwitekerezaho no gukosora ibitagenda neza.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarizwa ibigo 16 by’abikorera n’amakoperative 75 bitanga serivisi z’umutekano, bikoresha abakozi 29,830.

Photos:

Photos: RNP

[fluentform id="3"]