sangiza abandi

Paul Rutikanga wa RBA yasezeranye imbere y’Imana

sangiza abandi

Paul Rutikanga wamenyekanye avuga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, RBA, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Uwera Caroline, bamaze igihe bakundana.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, ndetse amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi ko bifotoreje kuri Kigali Convection Center.

Ibi birori bibaye bikurikira ibyabaye tariki ya 26 Kamena, aho aba bombi bari basezeranye imbere y’amategeko, nyuma y’uko muri Gicurasi, aribwo Rutikanga yambitse impeta y’urukundo Uwera amusaba ko bakibanira akaramata.

Ibirori bya Rutikanga na Uwera byitabiriwe na benshi mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda barimo abo bakorana kuri RBA barimo Egedi Bibio, Gloria Mukamabano n’abandi nka Mutesi Scovia.

Uyu munyamakuru yaherekejwe na mugenzi we bakoranye kuri RBA, Gerard Mbabazi.

Rutikanga yamenyekanye cyane akora kuri RBA, ariko mbere yaho yakoreye ibindi bitangazamakuru birimo Cloud TV, TV10, aho yavuye mu 2017 yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingazamakuru.

Mu mpera za 2024, Rutikanga yazamuwe mu ntera mu kazi, agirwa umuyobozi wa ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.

Photos:

[fluentform id="3"]