Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ryabanya-Qatar baturutse muri kigo cya Qatar Leadership Center, abasaba nk’abayobozi gukora ibikorwa bifite akamaro batitaye ku makosa, kuko gukosa bisanzwe, ahubwo ari uguhaguruka ugakomeza inzira.
Ni ibyo yagarutse kuri uyu wa gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, ubwo yakiraga iri tsinda ry’abanya-Qatar bari mu ruzinduko rw’amasomo mu Rwanda, rugamije kwigira ku bunararibonye bw’ubuyobozi no ku rugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo.
Iri tsinda ryari riyobowe na Abdullah bin Mohamed Al-Binali, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Leadership Center.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko icyerekezo cy’u Rwanda gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kwiyubaka no guteza imbere ubuzima bw’abaturage nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Ati: “Icy’ingenzi mu cyerekezo cyacu cyari ukuzana ubumwe mu gihugu. Twashakaga igihugu cyunze ubumwe, bititaye ku nkomoko y’umuntu cyangwa aho akomoka. Nk’iyo hari n’abaje baturutse hanze, iyo bubahiriza amategeko y’igihugu, tubafata nk’abagize uruhare mu rugendo rw’iterambere.”
Yakomeje agira ati: “Kuba twararenze ku mateka y’ivangura ntibyari bihagije. Twashakaga ko Abanyarwanda batera imbere, bakava mu bukene, kuko n’ubwo mwaba mwunze ubumwe, mukiri mu bukene, ntacyo bimaze. Turashaka igihugu gitera imbere n’abaturage bagihesha ishema.”
Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kugira ubutwari, kwitangira inshingano zabo no gukora ibikorwa bifite akamaro batitaye ku makosa ashobora kuba, kuko gukosa ari ibisanzwe mu buzima bwa muntu, ahubwo igikwiye ari uguhaguruka no gukomeza inzira.
Yagize ati: “Uko waba uri ku rwego urimo rwose: gira ubutwari, wiyemeze, ukore ibintu. Ushobora gukora ikosa, ariko se byaba biteye ikibazo? Buri muntu wese akora ikosa. Ariko iyo uvuye hasi ukongera kuguye, ntugume hasi. Hagarara, ukomeze.”
Nyuma y’ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, iri tsinda ryasuye Ambasade ya Qatar mu Rwanda, aho bakiriwe na Abdulaziz Mohammed Alghanim, baganira ku ngingo zirimo ubuyobozi, ubumwe n’iterambere ry’igihugu.
Muri uru rugendo kandi rwabo, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mu 1994 n’urugendo rwo kongera kwiyubaka no kubaka igihugu gishya gishingiye ku bumwe, ubutabera n’iterambere.








