sangiza abandi

Gasabo: Polisi yafatanye umugore udupfunyika tw’urumogi turenga 250

sangiza abandi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafatanye umugore witwa Kakure Marie Louise, udupfunyika 274 tw’urumogi mu rugo iwe.

Kakure w’imyaka 54 yafatanywe utu dupfunyika adufite iwe mu rugo, mu Karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya.

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CP Wellars Gahonzire yabwiye Umubota ko Kakure yafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko uyu mugore acuruza ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa gatandatu, Polisi nibwo yagiye aho atuye bamusatse bamusangana igikapu mu nzu kirimo urumogi udupfunyika 274.

Kakure akimara gufatwa yemereye abashinzwe umutekano ko asanzwe acuruza urumogi nk’uwabigize umwuga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi Kakuze yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Gisozi, kugirango akomeze gukurikiranwa akorerwe na dosiye.

Polisi y’Igihugu ivuga ko ishimira abaturage baba bagize uruhare mu itangwa ry’aya makuru, ajyanye nahakorerwa ubu bucuruzi butemewe, ndetse y’ibutsa n’abandi gukomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano batangira amakuru ku gihe abantu nk’aba bagafatwa bagakumirwa hakiri kare.

Polisi kandi iributsa abaturage kwirinda gukora ibyaha by’umwihariko abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ababinywa, ababyinjiza mu gihugu n’ibindi byose ko bihanwa n’amategeko.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Photos:

[fluentform id="3"]