sangiza abandi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasinye imihigo 20 igamije guteza imbere Umujyi wa Kigali

sangiza abandi

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali rwasinye imihigo 20 irimo gukangurira abatuye Kigali kubahiriza igishushanyo mbonera, kurwanya imyubakire y’akajagari, gufatanya na Polisi mu gukumira icyaha no gushishikariza urubyiruko kwizigamira no kwitabira gahunda za Leta.

Ni igikorwa cyabaye ku wa gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa bari mazemo iminsi itanu yateguwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ni imihigo irimo gukangurira abatuye Umujyi wa Kigali kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi no kwirinda imyubakire y’akajagari, gufatanya n’inzego z’ubuyobozi na Polisi y’u Rwanda mu gukumira icyaha kitaraba, gushishikariza urubyiruko gushinga amatsinda yo kwizigama no gukangurira urubyiruko kujya muri gahunda ya Ejo Heza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, yashimye ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha no guharanira umutekano usesuye.

Ati: “Imihigo mwasinye, ni ikindi gihamya cy’uko mwiteguye gukomeza gufatanya natwe mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, guharanira umutekano usesuye, gukumira ubujura, gufatanya mu gukomeza kuba hafi urubyiruko rwaretse gukoresha ibiyobyabwenge, kurwanya imirire mibi n’ibindi.”

Mu gihe rwari rumaze muri aya mahugurwa, uru rubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo izireba iterambere ry’umujyi, uruhare rw’urubyiruko n’ibindi biganiro byo kwiteza imbere bagiye bagezwaho n’abatumirwa mu nzego zitandukanye.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa ku nsanganyamatsiko yayo igira iti “Ubukorerabushake, inkingi yo kwigira”, urubyiruko rwagaragagaje amwe mu masomo bahigiye harimo akarasisi, imikoro ngiro ibatoza gukorera hamwe bagamije kugera ku ntego, imbyino gakondo n’ibindi.

Photos:

[fluentform id="3"]