Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko nubwo Leta yari yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku mpapuro z’isuku z’abakobwa mu 2019, ibiciro byazo bikomeje kuzamuka kubera izindi mpamvu z’ubukungu zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibizikora.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Minisitiri Sebahizi yavuze ko kudakuraho umusoro ku nyongeragaciro atari byo byonyine byatuma ibiciro bigabanuka , asobanura ko isoko rigengwa n’uko ibikoresho bitandukanye bihagaze mu bukungu.
Yagize ati” Ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka kubera ibibazo bitandukanye by’ubukungu,”
Yakomeje avuga ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu gukora impapuro z’isuku z’abakobwa (Pads) bitumizwa hanze y’igihugu bityo nabyo byagizweho ingaruka n’izamuka.
Ati” Ibikoresho nk’ipamba ry’umweru rikoreshwa mu gukora impapuro z’isuku bikunze gutumizwa hanze, kandi igiciro cyabyo ku isoko mpuzamahanga n’imihindagurikire y’ivunjisha bigira ingaruka ku musaruro no ku biciro mu gihugu.”
Yongeyeho ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibijyanye no gutwara ibicuruzwa ari indi mpamvu nyamukuru ituma ibiciro byiyongera, kuko ibyo byose bishyirwa ku mutwaro w’umuguzi wa nyuma.
Minisitiri Sebahizi kandi yagaragaje ko isoko rifite abarushanwa bake, aho yavuze ko amasosiyete amenyerewe ku isoko nka Super Sanitary Pads, Always, na Everytime afite abakiriya benshi, bityo bituma nk’abacuruzi babungukiraho bakazamura ibiciro, kuko baba bizeye ko abakiriya bazakomeza kubagurira.
Mu minsi ishize habayemo izamuka rikomeye rya ‘Pads’, aho nk’agapaki kamwe kaguraga hagati y’amafaranga 700 Frw na 800Frw kageze 1,000Frw n’ 1200Frw, ahandi nko muri Always igera ku 1500Frw.
Ni mu gihe zimwe muri izi ‘Pads’ nka Super zagiye zigaragaza kubura ku isoko. Ubundi uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora amakarito 450 ku munsi, ariko ntahagije bitewe n’uburyo zikenerwa ku isoko.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko Leta iri gukurikirana iri soko n’uburyo ibiciro byanozwa, ndetse hari ubufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’izindi nzego mu gusuzuma niba hatari ahabaye kwishyuza ibiciro bihanitse cyane mu buryo budasobanutse.
Yakomeje avuga ko Leta yatangiye gahunda y’uburyo bwo kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, inashishikariza amasosiyete atandukanye gukora no gutanga ‘Pads’ ku giciro kibereye abaturage bose.
Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) gikora igenzura ku bicuruzwa byose by’udupapuro tw’isuku biri ku isoko, haba ibitumizwa mu mahanga cyangwa ibikorerwa mu gihugu. Ibifite ubuziranenge byemezwa n’ikirango cya S-Mark.
Ku rundi ruhande Leta ku bufatanye n’inzego nka Minisiteri y’Uburezi n’Iyuburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagiye ishyiraho gahunda zo gutanga impapuro z’isuku ku banyeshuri b’abakobwa ku buntu, cyane cyane mu mashuri yo mu bice by’icyaro.
Izindi sosiyeti zikora ‘Pads’ mu Rwanda harimo nk’Agile Deer Paper Co Ltd, Bonjour Hygiene Products, INNOVOS, JAIL Industry, Bazile Industry, na Beijing Paper Corporation.





