sangiza abandi

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bahembwe

sangiza abandi

Abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu bizamini bisoza amashuri y’Isumbuye umwaka w’amashuri wa 2024/2025 bahembwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nzeri, nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri y’Isumbuye.

Umuyobozi w”Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, Dr Bahati Bernard yatangaje ko mu Banyeshuri 105,997 bakoze ibizamini bya Leta abangana na 89.1% batsinze.

Yavuze ko muri rusange imitsindire yifashe neza by’umwihariko mu Turere twa Kayonza, Kirehe, Rulindo, Ngoma na Nyamasheke.

Nubwo bimeze gutyo ariko bimaze kumenyerwa ko muri iki gikorwa hahembwa abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bakabona amanota menshi.

Mu cyiciro cy’Ubumenyi na Siyanse (Science), umunyeshuri wahize abandi yitwa Arengerwe Merci Alliance, wiga Cornestone Academy mu Karere ka Rwamagana wagize 96.06%.

Ni mu gihe Kagemana Jean Lambert wiga ES Cyabingo mu Karere ka Gakenke, yahize abandi mu masomo ajyanye n’Ubumenyamuntu (GE Arts$ Humanities) ku kigero cya 95.73%.

Mu Ndimi (Languages), Mugisha Abayo Jennifer wiga kuri College Christ Roi mu Karere ka Nyanza niwe wahize abandi ku kigero cya 93.49%.

Mu cyiciro cy’Amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS), Abanyeshuri batsinze mu byiciro bitandukanye, barimo; Iradukunda Fabrice wiga Nyanza TSS School wagize 93.96%, Nshimiyimana Hakim wiga TSS Nyazo wagize 93.33% na Ashimwe Fillipe Nelly wiga Gicumbi TSS School wagize 96.96%.

Hari kandi na Muganza Samantha wiga MIPC wagize 93.93%, Hakizimana Yves wiga Rwanda Coding Academy wagize 94.45%, Irakoze Delice wiga Kisaro TSS wagize 93.07%, Twatsinze Jean Marie Vianney wiga Saint Laurent de Gaseke TSS School, Bisetsiyaremye Obed wiga APENA wagize 91.21% na Twizeyimana Patrick wiga G.S Gasetsa wagize 91.87%.

Mu cyiciro cy’amasomo Mbonezamwuga, uwahize abandi ni Gitangaza Raban wiga G.S Gahini wagize 94.13% na Nisingizwe Fraterine wigaga Ibaruramari muri FAV Ntendezi wagize 94.57.

Mu Nderabarezi abahize abandi ni Hategekimana Dieudonne wiga Nyamata TTC wagize 91.39%, Nshimiyimana Emmanuel wiga ENP/TTC Kirambo wagize 91.39%, Dufitumukiza Celestin wiga TTC Muramba wagize 94.48% na Twagirumukiza Olivier wiga TTC Matimba wagize 92.35%.

Aba banyeshuri bahize abandi bahembwe mudasobwa, ndetse baboneraho no gushimira abarimu, imiryango n’igihugu muri rusange kibaha amahirwe yo kwiga no kubyaza umusaruro ibyo bize.

Kagemana Jean Lambert yahembwe na Minisitiri w’Uburezi
Kagemana Jean Lambert yafashe ifoto n’abo mu muryango we
Mugisha Abayo Jennifer yahembwe na PS wa Minisiteri y’Uburezi
Ashimwe Phillipe Nelly yahembwe n’Umuyobozi wa NESA
Muganza Samantha nawe ari mu bahembwe
Hakizimana Yves wiga Rwanda Coding Academy yahembwe mudasobwa
Irakoze Delice wiga Kisaro TSS yahembwe
Twatsinze Jean Marie Vianney yifotoranyije n’abo mu muryango we
Bisetsiyaremye Obed yahembwe n’umuyobozi wa REB
Gitangaza Raban yifotoranyije n’umuryango we
Nisingizwe Fraterine yahembwe
Abanyeshuri bose bahize abandi bafashe ifoto y’urwibutso

Photos:

[fluentform id="3"]