Umuhanzi Alpha Rwirangira ari mu gahinda ko gupfusha Sekuru wari ufite imyaka 103 y’amavuko.
Amakuru y’urupfu rwa Sekuru wa Rwirangira yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Kugeza igihe tuzongera kubonanira mu bundi buzima Babu.”
, akaba yitabye Imana mu rukerera rwa tariki 2 nzeri 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu muhanzi watwaye ibikombe bibiri bya Tusker Project Fame yagize ati “Kugeza igihe tuzongera kubonanira mu bundi buzima Babu.”
Uyu muhanzi Nyarwanda umaze gutwara ibikombe bibiri bya Tusker Project Fameyari ahuje Sekuru n’umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania uzwi ku izina rya, AY, aho nawe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram agira ati “Ruhukirira mu Mahoro, dawe nkunda…Imana yaguhaye imyaka 103 yo kubaho… Ni umugisha ukomeye kuri wowe no kuri twe… Nzagutekereza kugeza igihe tuzongera guhura.”
Sekuru wa Rwirangira witabye Imana abyara Se, ni mu gihe ku rundi ruhande abyara nyina wa AY.
Rwirangira yamenyekanye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo : Songa Mbere, Yes, Merci, Birakaze, n’izindi nyinshi.






