Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yakiriye ikirangirire mu mupira w’amaguru, Javier Pastore, wahoze akinira Paris Saint-Germain, wageze mu Rwanda, aho azitabira Kwita Izina ku nshuro ya 20.
Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi uzaba kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine uri mu bashyitsi bimena bazitabira uyu muhango, yageze mu Rwanda kuri uyu gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025.
Nyuma yo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, Pastori yerekeje ahakorera Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, aho yahuye n’umuyobozi Mukuru w’uru Rwego, Jean Guy Afrika.
Javier Pastore yakiniye amakipe akomeye arimo Paris Saint Germain yakiniye kuva mu 2011 kugeza mu 2018, AS Roma yo mu Butaliyani yakiniye kugeza mu mwaka wa 2021 ndetse yakiniye n’ikipe y’igihugu akomoka ya Argentine.
U Rwanda na PSG, Pastore yanyuzemo, bifitanye imikoranire, aho iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere cyo muri Shampiyona yo mu Bufaransa yamamaza ibikorwa by’u Rwanda by’umwihariko ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Uyu Pastore azita umwana w’Ingagi izina, muri uyu muhango ubwo hazaba hitwa amazina abana b’ingagi 40 barimo abavutse muri uyu mwaka na 18 bavutse mu mwaka ushize, utarabayemo iki gikorwa.
Ni umuhango umaze kumenyerwa aho ugiye kuba ku nshuro ya 20, utegurwa na RDB, hagamijwe kumenyekanisha no kurengera Ingagi zo mu misozi miremire ya Pariki y’Ibirunga.









