Abana batandatu bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2024/25, bemerewe kuzishyurirwa umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Aba bana batandatu bazishyurirwa amashuri yisumbuye n’Umuryango CECYDAR, ‘Centre Cyprien Daphrose Rugamba’ ukorera mu Karere ka Kayonza, washinzwe na Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose, usanzwe wita ku bana batagira kirera.
Umuyobozi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Fred Mufulukye yabwiye The New Times ko mu bana barindwi bari bakoze ibizamini, abatsinze ari batandatu, ndetse bakaba bazahita basezererwa muri iki kigo ngororamuco kugira ngo bajye gukomeza amasomo yabo.
Ati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco kigendera ku ntego yo kudasiga umwana n’umwe inyuma. Iyo imiryango yabo itabashije kubitaho, ubufatanye n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa burabafasha. Ubu bufasha bwa Centre Cyprien na Daphrose Rugamba ni intambwe ikomeye yo gukomeza uburezi bw’aba bana.”
Abana batsinze ni Elisa Mugabo wagize 72%, akaba ari nawe wabaye uwa mbere muri iri tsinda, Janvier Niyonkuru wagize 69.2%, Felix Tuyisenge wagize 61%, Faustin Ihorinyibuka wagize 60.6% , Elie Ngirinshuti wagize 51.8% na Vital Dusingizimana wagize 51%.
Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyatangiye mu 1975 gifasha abana b’abahungu, cyaje kwaguka mu 2017 gitangira no kwakira abakobwa. Ubu gifite abana 762, barimo abahungu 403.
Iki kigo gifite abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe umunani ndetse gifatanya n’ishuri ribanza rya Ecole Primaire Gitagata, ryigamo abanyeshuri 1,100, mu rwego rwo kuba uburezi.
Hassan Bahame, ushinzwe imikorere y’iki kigo, avuga ko abana benshi bakira baba barahuye n’ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge bitewe n’amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.
Ati” Abana benshi baba barahuye n’ibibazo birimo gukoresha ibiyobyabwenge, imyitwarire mibi cyangwa ibikomere byaturutse ku makimbirane mu miryango. Duhuriza hamwe uburezi n’ubujyanama kugira ngo tubafashe kubisohokamo,”
Patrick Nimubona, Umuyobozi wa Centre Cyprien na Daphrose Rugamba, yavuze ko icyo biyemeje ari ugufasha aba bana mu rugendo rw’ubuzima harimo n’ibijyanye n’uburezi.
Ati” Tuzishyurira aba bana bose batsinze amafaranga y’ishuri mu mwaka wabo wa mbere. Nyuma y’umwaka umwe, tuzaganira na NRS turebere hamwe uko twakomeza kubashyigikira mu y’indi myaka.”
Ku rwego rw’igihugu, ibizamini bisoza amashuri abanza byatsinzwe n’abanyeshuri 166,334 mu basaga 219,926 babikoze. Imibare igaragaza ko abakobwa ari bo bayoboye mu gutsinda ibizamini by’amashuri abanza, mu gihe abahungu bayoboye mu cyiciro rusange (O-Level).





