sangiza abandi

Umuhanzi ‘Gogo’ wamenyekanye muri ‘Blood of Jesus’ yitabye Imana

sangiza abandi

Musabyimana Gloriose wamamaye mu buhanzi no ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Gogo’ yitabye Imana aguye mu gihugu cya Uganda aho yaramaze iminsi akorera ivugabutumwa.

Uyu mukobwa wari usanganywe ubumuga bw’ubugufi n’izindi ndwara zigendana nabwo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’.

Gogo yavukiye mu karere ka Rwamagana, ku itariki 18 Mata 1989, akaba yatabarutse mu ijoro ryo ku wa gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, ku myaka 36 y’amavuko.

Amakuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, bivugwa ko yatangajwe n’uwari usanzwe areberera inyungu za Gogo, avuga ko ubumuga yari asanganywe aribwo bwamuhitanye.

Amakuru akomeza avuga ko Gogo yari yahagurutse mu Rwanda ku wa kane w’icyumweru gishize, yerekeza muri Uganda aho yari yitabiriye igiterane cy’ivugabutumwe, ndetse ko yakoze ivugabutumwa muri iki giterane guhera ku wa gatanu kugeza ku Cyumweru.

Ku Cyumweru, Gogo n’ureberera inyungu ze berekeje mu Mujyi wa Kampala aho bari bafitanye gahunda n’umuntu bagombaga gukorana akazajya amwamariza, aha Kampala bagezeyo ku wa mbere.

Amakuru avuga ko kuri uwo wa mbere, yafashwe n’indwara y’igicuri ariko yari asanzwe arwara bikaba byamara akanya gato bigashira, gusa kuri iyo nshuro siko byagenze byakomeje kuba birebire, nuko abo bari kumwe bamwerekeza ku bitaro biri mu mujyi wa Kampala ari naho yaguye.

Abo bari kumwe babwiye itangazamakuru ko iyo ndwara yagize ariyo yatumye habaho kubura umwuka, akaba aribyo byamuvanye mu buzima.

Gogo yamenyekanye cyane mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, ndetse amwe mu mashusho ye aririmba yagiye asangizwa no mu bihugu by’amahanga binyuze ku rubuga rwa TikTok, benshi bibaza uwo mukobwa igihugu akomokamo.

Nyuma yaho yagiye asohora indirimbo zitandukanye zatumye atangira gutumirwa mu bitaramo mu gihugu cya Uganda, ndetse ibitaramo bye bikitabirwa n’abantu benshi bamwereka urukundo.

Gogo atabarutse akiri ingaragu kuko atigeze ashaka cyangwa se ngo abyare umwana.

Photos:

[fluentform id="3"]