sangiza abandi

Navukiye  i Burundi ariko nahisemo by’iteka kuba mu Rwanda – Umurundikazi Khadja Nin

sangiza abandi

Umuririmbyi netse akaba n’umuhanzikazi ukomoka i Burundi , Khadja Nin yagaragaje ko nubwo akomoka mu Burundi ariko guhera ubu afata u Rwanda nko mu rugo by’iteka ryose.

Ibi uyu muhanzikazi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tmu birori byo kwita Izina ku nshuro ya 20 byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze.

Khadja Nin ubwo yari ahamagawe ngo avuge izina yise umwana w’ingagi, yabanje gusuhuza abari bitabiriye ibi birori barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abashyitsi batandukanye ndetse n’abaturage bari bitabiriye ibi birori.

Khadja Nin yahise avuga ko ari iby’agaciro gakomeye ndetse ko yishimiye kuba ari umwe mu batoranyijwe ngo bazite amazina Abana b’ingagi muri uyu mwaka wa 2025.

Nyuma yo kuvuga ko anejejwe n’amahirwe yahawe yo kuba umwe mu bise amazina abana b’ingagi, Khadja Nin yahise aboneraho gutangaza amagambo yivugiye ubona ko ayahagazeho wese.

Khadja yagize ati “  Navukiye ndetse nkurira  i Burundi ariko  uyu munsi nahisemo ko mu Rwanda ariho mu rugo by’iteka”.

Nyuma yo kuvuga aya magambo yahise arenzaho ijambo “Yego” mu rwego rwo kwereka buri wese warukurikiye ibi birori ko ibyavuze atari ijambo rimucitse ahubwo ari ibintu yatekerejeho neza  ndetse avuze abishaka .

Akimara kuvuga atyo abari bitabiriye ibi birori bahise bakoma amashyi y’urufaya mu rwego rwo kumuha ikaze mu rugo ndetse no kumwereka ko bishimiye kumwakira.

Aya magambo ya khadja Nin yazamuye imbamutima z’abenshi ku mbuga nkoranyambaga aho Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhererekanya amashusho y’uyu muhanzikazi avuga ko mu Rwanda ariho mu rugo maze bamwifuriza ikaze mu Rwanda aho afata nko mu rugo by’iteka ryose.

Khadja Nin yise umwana w’ingagi izina “GARUKA”, uyu mwana w’umuhungu akaba yarabonye izuba tariki 18 Ukwakira 2024, Garuka akaba yarabyawe na nyina Nchili ni mugihe akomoka mu muryango wa Kwisanga.

Mu busanzwe Khadja Nin amazina ye bwite yitwa Jeanine Rema, ni umurundikazi w’umuririmbyi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo .

Yabonye izuba tariki ya 27 Kamena 1959, Khadja yavukiye ndetse akurira i Bujumbura akaba ari umwana w’umuhererezi mu muryango wa bana 8 i wabo.

Khadja  Papa we yari umuyobozi  ukomeye  ku ngoma  ya cyami I Burundi mu myaka y’i 1950.

Uuyu muhanzikazi yakuriye mu muryango aho basaza be ndetse na bakuru be bari barize gucuranga  ibikoresho by’umuziki bakiri bato.

Ibyo byatumye na we amenya kuririmba ndetse no gucuranga bimwe mu bikoresho by’umuziki akiri muto ndetse ubwo yari afite imyaka irindwi y’amavuko yari umuyobozi wa korali y’abana ku rusengero aho umuryango we wasengeraga.

Mu 1975 afite imyaka 16 y’amavuko y’imukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomerezayo amashuri yisumbuye.

Ubwo yari muri iki gihugu nibwo yaje kumenyana  n’uwahoze ari umugabo we wa mbere maze nyuma y’igihe gito mu mwaka w’i 1978 bararushinga biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Bidatinze Khadja n’umugabo we w’Umubiligi baje kwimukira ku mugabane w’iburayi mu Bubiligi.

Gusa bamazeyo umwaka umwe gusa mu 1981 umugabo we yitaba Imana  ndetse bidatinze na mama we yitaba Imana.

Nyuma yaho  Khadja yisanze mu buzima bwa wenyine we n’umwana w’umuhungu w’imyaka 3 y’amavuko yari yarabyaranye  n’umugabo we gusa yiyemeza gukomera akarera umwana we neza kandi na we agakomeza kwiyitaho.

Hirya y’urugendo rwa muzika , mu mwaka w’i 2006 ,Khadja Nin yarushinze n’umunyabigwi mu mikino yo gusiganwa ku ma modoka , umubiligi  Jacky Ickx.

kuri uyu munsi bakaba babana nk’umugabo n’umugore aho batuye mu gace k’abaherwe ka Monte Carlo mu mujyi wa Monaco.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi Khadja azwi mu ndirimbo zitandukanye yakoze zakunzwe n’abatari bake zirimo : Sambolera Mayi Son, Sina Deni, Wale Watu, Mama ,n’izindi nyinshi cyane.

Indirimbo ze zikaba ziri mu njyana ya : Afro -Jazz, Afro-RnB, Vocal, ndetse na Afro -Folk.

 

Photos:

[fluentform id="3"]