sangiza abandi

Gen (Rtd) Kabarebe yaganiriye n’ Umunyamabanga Mukuru wa EAC

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe,yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, byibanze ku kunoza imikoranire ihuriweho.

Aba bombi, bahuriye i Arusha muri Tanzania, ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, ahari kubera Inama ya 35 y’Abaminisitiri bafite mu nshingano Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Intego y’iyi nama , ni ukuganira ku byemezo bya politiki n’ingamba zigamije guteza imbere ubufatanye bw’Akarere no kugera ku iterambere rirambye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi nama ya 35 y’Abaminisitiri bafite inshingano muri EAC, iriga ku ngingo zitandukanye ingamba z’iterambere muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, irasuzuma icyerekezo 2050 ndetse n’ibisabwa mu gutegura politiki yo gushyiraho ururimi ruhuriweho.

Iyi nama kandi irasuzuma ibikorwa biteganyijwe mu Kuboza 2025, birimo no kureba uko abari muri uyu muryango bakurirwaho ibijyanye no gusorerwa kabiri.

Iyi nama iragaragaza ukwiyemeza kwa EAC mu gushimangira ubufatanye n’iterambere ryihuse ry’imibereho n’ubukungu mu bihugu binyamuryango.

Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye iyi nama ihuza ba Manisitiri bo muri EAC

Photos:

[fluentform id="3"]