Esther Mbabazi umaze imyaka 15 atwara indege muri Sosiyete ya RwandAir, arashishikariza abana b’abakobwa kudatera inyoni amahirwe u Rwanda rwabahaye, ahubwo bakayabyaza umusaruro ku buryo bazisanga mu muryango w’abagore bake batwara indege ku mugabane wa Afurika.
Mbabazi niwe Munyarwandakazi wa mbere w’umupirote washyizwe ku rwego rwa Kapiteni (Captain), aho hari muri 2024 ari nabwo bwa mbere yakoze urugendo ariwe uyoboye indege.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kigaruka kubya mufashije kuri uru rugendo, avuga ko yakuze yumva azatwara indege.
Ati “Twabaga hafi y’ikibuga cy’indege aho twari dutuye, nabona indege nkavuga ngo nzatwara indege”
N’ubwo yihaga iyo ntego avuga ko izi nzozi zaje gusa n’izigiye hirya kubera ubushobozi, ariko uko yagendaga yigira hejuru mu mashuri yagiye abona inzira, kugeza ubwo amenye amakuru y’ishuri ry’igisha ibyo gutwara indege rya African Civil Aviation Academy muri Uganda, maze akerekezayo kubyiga.
Aha muri Uganda niho yaje kumenyera ko sosiyeti ya RwandAir ifite gahunda yo guteza imbere abatwara indege bato ‘Cadet Pilot’, ariyo yamufashije kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za America, azamuka mu ntera ndetse nyuma agaruka gutangira gukorera mu Rwanda nk’umupirote.
Mu nshingano ze nka Captain, Esther Mbabazi afite ubushobozi bwo gutwara Boeing 737, n’izindi zirimo nka Airbus A330 na Bombardier CRJ 900 yatwara nk’umwungiriza.
Asaba abana b’abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye kugirango bagere ku nzozi zabo.
Ati “Nagira ikintu nigisha abana b’abakobwa: gutinyuka, ibintu byose ni mu mutwe, nk’abana b’abakobwa n’abategarugori hari ibintu byinshi mu Rwanda tugezeho, ariko n’ibingibi tubigezeho.”
Guverineri w’ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’abapilote b’abagore ku Isi, ubishinzwe ku mugabane wa Afurika, Ivana Alvarez, avuga ko umwuga wo gutwara indege ukirimo abagore bake by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, gusa kubw’ubufatanye bw’ibihugu na za Guverinoma hakomeje gushakirwa hamwe igisubizo cyo kubongera.
Yagize ati: “Haracyari umubare muto w’abapilote b’abagore muri uyu mwuga ku mugabane wa Afurika kuko ni 1%. Ubu rero tukaba turi gushishikariza abana b’abakobwa gukunda uyu mwuga. Erega urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ni rugari, ushobora kudatwara indege, ariko ukazikanika, ushobora kuba umuyobozi wazo n’ibindi.
Yakomeje agira ati: ” Turi gushyira imbaraga mu bufatanye na RwandAir, Ikigo gishinzwe ingede za gisiviri, hamwe n’ikigo Nyafurika Gishinzwe Guteza Imbere iby’indege. Ku rwego rw’Isi turi 6% gusa ariko turifuza kongera uyu mibare buhoro buhoro.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbere guteza imbere no kongera umubare w’abakobwa bakora mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Tariki ya 4-5 Nzeri 202, u Rwanda rwari rwakiriye inama ya ‘Aviation African Summit’, ndetse wabaye umwanya wo gutanga amakuru ndetse no kugaragaza amahirwe ahari mu kwiga amasomo ajyanye n’Indege ndetse n’ubufatanye bushobora gufasha umwana w’umukobwa kwinjira muri uru rwego.







