sangiza abandi

Perezida Kagame yabasabye gukora siporo – Ingabo za RDF i Musanze zakoze urugendo rw’amaguru rwa 26 Km

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bagize Brigade ya 503 mu rugendo rugamije kugorora umubiri rwabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni urugendo rw’ibilometero 26, abasirikare bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.

Aba basirikare batangiriye ku kibuga cya Gisirikare kiri mu Kinigi, bakomereza mu Midugudu ya Kinigi Model Village, berekeza ku Murenge wa Musanze, banyura kuri Kaminuza ya Ines INES-Ruhengeri, hanyuma bagaruka aho batangiriye.

Ni urugendo rugamije kugorora umubiri nk’uko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yasabye ingabo z’igihugu kujya zigira umwanya wo gukora siporo n’indi myitozo ngororamubiri.

Mu butumwa Maj Gen Vincent Nyakarundi yageneye aba basirikare ba Brigade ya 503, yababwiye ko umusirikare udakora imyitozo adashobora kurinda igihugu.

Yababwiye kandi ko kutagira intege z’umubiri bitera kuneshwa bitari mu kazi bashinzwe gusa, ahubwo no mu mibereho y’ubuzima busanzwe.

Yongeyeho ko kuba umusirikare wa RDF bisaba kuzuza inshingano no guhora ukomeye kandi ufite imbaraga, kugira ngo utavunisha cyangwa ukabera umutwaro ku bandi mu gihe cy’umurimo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]