sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa GGGI

sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa GGGI ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu burambye burengera ibidukikije.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, baganira ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu rugendo rwo kubaka ubukungu burambye, butangiza ibidukikije.

Perezida Kagame yakiriye Sang-Hyup Kim muri Village Urugwiro ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, mu rwego rwo gushimira abashyitsi bitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.

Mu biganiro byabo, Sang-Hyup Kim yashimye Perezida Kagame kubw’icyerekezo cye cy’ubuyobozi burambye, ndetse n’imikoranire ikomeye iri hagati ya GGGI n’u Rwanda.

Yongeyeho ko GGGI yiyemeje gukomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo ruzagere ku ntego rwihaye yo kubaka ubukungu burambye, binyuze mu kudahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe, kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kandi buteye imbere bitarenze umwaka wa 2050.

Ati: “Ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame bwerekana ko ibintu byose bishoboka iyo ubushake buhujwe n’ibikorwa.”

Yakomeje avuga ko GGGI yiyemeje gukomeza gukorana n’u Rwanda mu mishinga igamije kuzamura ubukungu bw’igihugu by’umwihariko hashingiwe ku kurengera ibidukikije.

Ati ” Twiyemeje gukomeza ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo n’isoko rya karubone (carbon markets), ikoreshwa rirambye ry’ubwenge buhanga (Artificial Intelligence), kurengera ibidukikije binyuze mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali gishya kijyanye n’igihe, gukoresha ‘hydrogen’ mu guteza imbere ubukungu burambye, ndetse no gukusanya ishoramari ritangiza ibidukikije rigenewe imishinga y’icyitegererezo y’ubukungu burambye, byose bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ishoramari .”

GGGI yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 2012, gusa amasezerano yimikoranire ku mugaragaro wasinywe mu 2016.

Guhera mu mwaka wa 2018, GGGI imaze gukusanya miliyoni 61 z’amadolari y’Amerika zashowe mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, ndetse anifashishwa muri gahunda 11 z’igihugu zirimo guteza imbere inyubako , imicungire myiza y’imyanda, hamwe n’ubukungu bushingiye ku gusubiramo no gukoresha neza ibikoresho

Guhera mu 2018, GGGI imaze gukusanya miliyoni 61 z’amadolari y’Amerika yashowe mu gushyigikira gahunda 11 z’igihugu zigamije guteza imbere inyubako zirambye, imicungire myiza y’imyanda, ndetse n’ubukungu bushingiye ku guhindura no kongera gukoresha ibikoresho aho kubijugunya ngo bibyare imyanda.

Kuri ubu, GGGI iri gufatanya n’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu mishinga irimo kongerera ubushobozi inzego za Leta kugira ngo zitegure kujya ku isoko rya Karubone,(Carbone) hashingiwe ku ngingo ya gatandatu y’Amasezerano ya Paris ndetse no guteza imbere uburinganire n’ihame ry’uburinganire (Nationally Determined Contributions (NDC 3.0).

Hari kandi kugerageza uburyo bushya bwo gutera inkunga ikoreshwa ry’ibicanwa bidahumanya ikirere no kurengera amashyamba, gukora igenamigambi ry’uturere rigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kongerera ubushobozi abagore bo mu byaro kugira ngo barusheho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Sang-Hyup Kim yagiriye uruzinduko mu Rwanda nk’umwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana bingagi 40, ndetse umwe mu bise amazina abana b’ingagi aho yise umwana w’ingagi wavutse tariki ya 24 Nyakanga 2025, izina rya ‘Impuguke’.

Impuguke avuka mu muryango wa Kwisanga ndetse na nyina witwa ‘Ahazaza’, iri zina rifite igisobanuro gikomeye cy’uruhare rw’ubumenyi butandukanye mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere iterambere rirambye no kurinda ibidukikije ku nyungu zabazabaho mu biragano by’ahazaza.

Sang-Hyup Kim uyobora GGGI yise umwana w’ingagi izina rya ‘Impuguke’ mu birori byo #KwitaIzina20

Photos:

[fluentform id="3"]