Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo, aho yitegura guhura na Zimbambwe mu mukino wayo wa munani wo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi kipe yageze mu mujyi wa Johannesburg, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ivuye muri Nigeria aho yari yakiniye na Super Eagles bikarangira iyi kipe itsinze Amavubi igitego 1-0.
Umukino uzahuza Amavubi n’ikipe y’Igihugu ya Zimbambwe uzaba kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, ku isaha ya saa cyenda, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Orlando Stadium, kiri mu mujyi wa Johannesburg.
Uyu mukino wajyanywe muri Afurika y’Epfo bitewe nuko Zimbambwe ariyo yagombaga kwakira kandi ikaba idafite ibibuga by’umupira byujuje ibisabwa na CAF.
U Rwanda na Zimbabwe biri mu itsinda C, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota 8, mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.
Muri iri itsinda Amavubi ahuriyemo na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, na Benin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11, ikurikirwa na Nigeria iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 ndetse na Lesotho ku mwanya wa gatanu n’amanota 6.








