Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yifatanyaga n’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere Ka Nyamasheke mu biganiro bigamije gushakira umuti ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, aho abaturage bakanguriwe kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse bakanirinda inyigisho zibayobya kuko biri mu bidindiza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Nyamasheke.
Omer Mayobera, umushakashatsi mu Muryango Alert International, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari byinshi bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nk’ivangura ku moko n’inyigisho ziyobya.
Muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaherwa bw’Abanyarwanda, ihuriro ryabwo mu Karere ka Nyamasheke, rirarebera hamwe icyaba igisubizo kuri izi mbogamizi.
Minisitiri Bizimana, avuga ko inzira yo kugera ku bumwe n’ubudaheranwa byuzuye, ari uko abaturage bareba ku mwihariko w’amateka yabo ndetse bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye.
Ukwezi k’Ukwakira kose kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ibiganiro byo kugera byuzuye kuri iyi ntego biraba mu gihe ubushakashatsi bwo muri 2021 bwagaragaje ko ubu bumwe n’ubudaheranwa bigeze ku kigereranyo cya 94.6%.






