Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu n’icy’u Burundi, byabagabyeho ibitero biturutse i Bujumbura na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, bityo ko bagiye kugira icyo bakora ngo bihagarare.
Ni ibikubiye mu itangazo AFC/M23 ryashyize hanze ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 08 Nzeri 2025.
Muri ryo tangazo AFC/M23 yagize iti “Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere, abarwanyi b’ihuriro rya leta ya RDC, bagizwe na FARDC, FDNB, Mai Mai, abacanshuro, bagabye ibitero mu buryo bwagutse ku birindiro byacu.”
Bakomeje bati “Ibyo bitero, biri gutegurirwa muri Uvira n’i Bujumbura, biri kugabwa mu bice bituwe cyane n’abaturage, biri kwifashishwamo intwaro zikomeye na ‘Drones’.”
AFC/M23 ikavuga ko idashobora kwihanganira ibi bikorwa birimo gukorwa n’uruhande rwa Leta y’i Kinshasa n’iyu Burundi byo kwica abaturage, akaba ari muri ubwo buryo bagiye kuvugitira umuti ibi bibazo biterwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.
Ati “AFC/M23 irabwiza abaturage n’umuryango mpuzamahanga ko yiyemeje ubushake budasubirwaho bwo kurinda abaturage b’abasivili no kubarwanaho, ndetse no kuburizamo ibitero byose, ku isoko aho bituruka.”
Ibi bitero bikozwe mu gihe AFC/M23 yari imaze igihe itanga impuruza ko uruhande rwa Leta ya Congo ruri gutegura intambara ikomeye mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, kuko abasirikare b’u Burundi n’aba RDC bakomeje koherezwa cyane mu bice bitandukanye, birimo n’ibyo ku misozi ituyeho Abanyamulenge.
Biravugwa ko kubera ibyo, AFC/M23 yiyemeje guhangana bikomeye n’iri huriro ndetse no gufata umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, aho izi ngabo zifashisha zigaba ibitero.



