sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yifatanyije n’abarimu basoje amahugurwa yigisha ku mateka y’u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yashimiye abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye barangije amahugurwa ku mateka y’u Rwanda.

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 16 Nzeri 2024, yaramaze ukwezi abera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, yasozanyije n’icyiciro cya gatandatu kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024.

Abarimu 2425 bitabiriye aya mahugurwa bongerewe ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo bukwiye batayaca ku ruhande kugirango abo bigisha nabo bazayigishe mu buryo buboneye.

Minisitiri Dr. Bizimana yashimiye aba barimu bitabiriye aya mahugurwa ndetse abasaba gukomeza gutanga ubumenyi nyakuri ku mateka y’u Rwanda.

Ati” Mwakoranye umurava, muzaharanire kwesa imihigo ku mashuri, muhe abana ubumenyi nyakuri ku mateka y’u Rwanda, bityo bizabafashe kurwubaka no kururinda.“

Minisitiri yasobanuye kandi ubudasa bw’amateka y’u Rwanda bugaragarira mu kuba ari cyo gihugu cyonyine Abakoloni babibyemo ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko u Rwanda rwongeye kwiyubaka rukoresheje ubudasa bw’Abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo birimo Inkiko Gacaca zaburanishije imanza za Jenoside hagamijwe gutanga ubutabera bwunga.

Aya mahugurwa yari yateguwe ku bufatanye buhuriweho na za Minisiteri zirimo iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC na Polisi y’u Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]