Mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 14 Ukwakira, ingabo z’u Rwanda, ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNMISS, muri Sudani y’Epfo, zazindukiye mu muganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri.
Uyu muganda witabiriwe n’ingabo z’u Rwanda zirimo izirwanira mu kirere, RAU (Rwanda Aviation Unit), aho hatewe ibiti by’imbuto ziganjemo imyembe, hasigwa amarangi ndetse hakorwa n’indi suku mu kigo.
Nyuma y’umuganda ingabo z’u Rwanda zatanze ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’ibikoresho by’isuku by’abakobwa kuri aba banyeshuri biga ku kigo cya Kapari.
Ishuri Ribanza rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo, ubwo zari zisanze abana bigira munsi y’igiti, ndetse n’ahari amashuri nta bwiherero bwari buhari.
Iri shuri riherereye i Juba mu majyaruguru ya Bari, ryuzuye mu 2017 rifite ibyumba byo kwigiramo umunani, ibyumba bibiri by’abarimu ndetse n’ubwiherero. Kugeza ubu rikaba ryigamo abanyeshuri bagera kuri 500 bo mu mashuri y’incuke n’abanza.









