sangiza abandi

Museveni inshuti y’u Rwanda yujuje imyaka 81 y’amavuko

sangiza abandi

Kuva Tariki 15 Nzeri 1944 – Tariki 15 Nzeri 2025, imyaka 81 iruzuye impundu zivuze mu muryango w’umworozi rurangiranwa Mzee Amos Kaguta n’umufasha we Esteri Kokundeka Nganzi, ubwo bari bibarutse umwana w’umuhungu maze bamwita Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa.

Museveni yakuriye mu Burengerazuba bwa Uganda mu rusisiro rwa Ntungamo, ahigira amashuri guhera mu kiburamwaka aho yize ku ishuri rya Kyamate Elementary School, nyuma yaho amashuri abanza ayiga ku ishuri rya Mbarara High School, ayisumbuye ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Ntare High School.

Mu mwaka w’i 1970 Museveni yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu ndetse na Politiki (Economics and Political Science) ikaba ari impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Guhera tariki 29 Mutarama 1986, Yoweri Kaguta Museveni yabaye Perezida w’Igihugu cya Uganda, aho yagiye ku butegetsi nyuma y’imyaka itanu arwana intambara yo kubohora iki gihugu akivanye mu maboko y’umunyagitugu Milton Obote.

Kuva yajya ku butegetsi mu mwaka w’i 1986, Museveni ni umwe mu bayobozi b’inshuti zikomeye z’u Rwanda, na cyane yagiye ashyigikira Abanyarwanda muri byinshi ndetse inshuro zose yaje mu Rwanda Abanyarwanda nabo bamweretse urugwiro rwinshi.

Bimwe mu bihe bitazibagirana bya Yoweri Kaguta Museveni n’u Rwanda

  1. Perezida Kagame yambika umudari w’uruti Perezida Museveni

Tariki ya 4 Nyakanga 2009, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 15 rwibohoye, mu birori byabereye kuri Stade Amahoro, Perezida Museveni yari mu bitabiriye ibi birori ndetse yambikwa umudari w’uruti na Perezida w’a Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame, ashimirwa uruhare rwe mu kubohora igihugu.

2. Museveni yitabira umuganda rusange i Kigali mu 2011

Kuwa gatandatu wa tariki 30 Nyakanga 2011, Perezida Museveni yifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’Umuganda rusange ngarukakwezi cyabereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Muri iki gikorwa Perezida Museveni yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, maze bafatanya gushyira ibuye ryifatizo ku iyubakwa ry’ishuri ry’isumbuye ry’uburezi  ry’imyaka 12 ( 12-Year Basic Education ) rya Groupe Scolaire Camp Kanombe, riherereye mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa, perezida Museveni yabashimiye urugwiro bamweretse ndetse aboneraho gutanga umusanzu w’amafaranga angana n’ibihumbi $300 by’amadorali ya Amerika, yagombaga gufasha mu iyubakwa ry’iri shuri.

3. Perezida Kagame agabira inyambo 10 Perezida Museveni

Tariki ya 31 Kanama 2011, wari umunsi udasanzwe ku Rwanda na Uganda aho Perezida Paul Kagame yagabiye inka z’inyambo 10 mugenzi we akaba n’inshuti ye Yoweri Kaguta Museveni. Ibi byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ahari urwuri rw’inka z’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma yo kugabirwa inka, Museveni yashimiye Perezida Kagame nk’uko icyo gihe byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa Facebook rw’Umukuru w’Igihugu, aho Perezida Museveni yagize ati “ Murakoze Cyane”

4. Perezida Kagame asura umudugudu w’ikitegererezo wa Nyagatovu arikumwe na Perezida Museveni na Madamu Janet Museveni

Ku gicamunsi cya tariki 31 Nyakanga 2011, Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame barikumwe na Perezida Museveni na Madamu Museveni, basuye umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu uherereye mu Karere ka Kayonza.

Abakuru b’Ibihugu byombi bashimiye abaturage batujwe muri uyu mudugudu ku bwo kuba baremeye gutura ahantu heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

5. Perezida Kagame asangira iminsi mikuru na Perezida Museveni

Tariki 25 Ukuboza 2011, Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame hamwe n’umuryango we banyuze ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda bajya gusura umuryango wa Perezida Museveni mu ruzinduko rw’iminsi itanu, aho imiryango y’abakuru b’ibihugu byombi yasangiye iminsi mikuru isoza umwaka wa 2011.

6. Perezida Museveni yitura Perezida Kagame amugabira inka 20

Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itanu Perezida Kagame yari yagiriye muri Uganda mu mpera za 2011, ukwezi kwa Mutarama 2012 kwazanye indi nkuru nziza hagati y’u Rwanda na Uganda ariko by’umwihariko hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, ubwo bari bakomeje umuco wo kugabirana.

Mu gitondo cya tariki 19 Mutarama 2012, umuyobozi wari ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), icyo yari Dr Theogene Rutagwenda, yagiye ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda kwakira izi nka z’inyambo 20 Perezida Museveni yari yagabiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Ubwo yakiraga izi nka, Dr Rutagwenda yavuze ko ari inka nziza z’inyambo ndetse ko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu byombi.

7. Perezida Museveni yambika imidari y’icyubahiro Perezida Kagame

Tariki 26 Mutarama 2012, mu birori by’umunsi wo Kwibohora muri Uganda byabereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda ho mu Karere ka Kapchorwa ahatangiriye urugamba rwo kubohora Uganda, umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yambitswe imidari itatu ku bw’uruhare  rwe mu kubohora igihugu cya Uganda.

Imidari Perezida Kagame yambitswe ni : “Pearl of Africa the Grandmaster Medal”, “Kagera Medal” ndetse na “Luwero Triangle Medal”

8. Perezida Museveni yitabira irahira rya Perezida Kagame mu 2017

Tariki 18 Kanama 2017 Perezida Museveni yari mu bakuru b’Ibihugu ndetse n’abanyacyubahiro bitabiriye ibirori byirahira rya Perezida Paul Kagame byabereye muri Stade Amahoro yakiraga abantu ibihumbi 25 icyo gihe.

Abinyujije ku rukuta rwe Facebook, Perezida Museveni yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Kagame ku bw’insinzi yagize mu matora ndetse aboneraho gutangaza ko yishimiye  inzira y’iterambere u Rwanda rurimo.

9. Perezida Museveni yerekwa urukundo rwinshi  n’Abanyarwanda ubwo yitabiraga inama ya CHOGM muri 2022

Mu gitondo cyo Kuwa kane tariki 23 Kamena 2022, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna aho yari aje kwitabira inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth.

Muri uru ruzinduko rw’amateka Perezida Museveni yanyuze inzira yo kubutaka kuva ku mupaka wa Gatuna kugera ageze mu marembo y’umurwa mukuru Kigali.

Aho yanyuze hose Perezida Museveni yeretswe urugwiro ndetse n’urukundo rw’inshi n’Abanyarwanda aho na we yifashishsije urukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter agira ati “ Murakoze Cyane”

Umubano mwiza w’u Rwanda na Uganda ugaragarira kandi mu buryo mu 2022 Perezida  Kagame yagabiye inka z’inyambo 10 Gen. Muhoozi Kainerugaba umwana w’imfura wa Perezida Museveni.

U Rwanda na Uganda ni ibihugu by’abavandimwe ndetse nta rujijo ko umubano mwiza w’ibihugu byombi uyu munsi wagizwemo uruhare rukomeye n’abakuru b’Ibihugu byombi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]