Umuhanzi w’Umunya-Nigeria akaba n’umushoramari n’Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, yatangaje ko ishoramari akora mu Rwanda ryinjirije Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, arenga miliyari 17 Frw.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, yatangaje ko ishoramari akora mu Rwanda ryatanze umusaruro ukomeye mu bijyanye n’imisoro.
Yavuze ko kuva mu Ukwakira 2022, Kompanyi y’imikino y’amahirwe ya Choplife Gaming Ltd, imaze gutanga imisoro irenga miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda, yishyurwa Rwanda Revenue Authority – RRA.
Ati” Iri terambere ryagezweho kubera ko hari amategeko n’imiyoborere iboneye bigira uruhare mu guteza imbere ishoramari no kwimakaza ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera.”
Yabitangaje nyuma yo kugira ibiganiro n’umuyobozi wa RRA, Ronald Niwenshuti, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho kubahiriza amategeko no guteza imbere imikino y’amahirwe mu Rwanda, binyuze mu mikoranire irambye.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika, yakomeje avuga biyemeje gukomeza gukorana neza no kugendera ku mategeko ndetse ko batewe amatsiko n’ahazaza h’ishoramari ryabo mu Rwanda.
Mr Eazi asanzwe akora ibikorwa bitandukaye mu Rwanda, birimo gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, yagize uruhare mu gutera inkunda gahunda y’abanyeshuri yo kurya ku ishuri ya ‘Dusangire Lunch’ ndetse Sosiyete ya Choplife yinjiye no mu bucuruzi bwo gukodesha amazu mu mujyi wa Kigali.





