sangiza abandi

Abayobozi bashishikarije Abanya-Kigali kuzaza kwihera ijisho Shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta batumiye abanya-Kigali kuzitabira kwihera ijisho Shampiyona y’Isi y’Amagare ibura iminsi ibarirwa ku kiganza ngo ibere mu Rwanda.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izatangira tariki ya 21- 28 Nzeri 2025, ni ku nshuro ya mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Rwanda.

Mu mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa X, agaragaza abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ashishikariza abatuye muri Kigali kuzaza kwihera ijisho amagare ku isoko rya Kimironko aho nawe azaba ari.

Ati” Muzaze muri benshi dushyigikire abazasiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, njye nzaba ndi ku isoko rya Kimironko, wowe uzaba uri he?”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, we avuga ko azaba ari kumwe n’abari i Gahanga, ati ” Gahanga twagiye.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, we yageneye ubutumwa abo mu bice bya Nyabugogo, ati ” Nyabugogo twagiye.”

Naho umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye abatuye mu bice bya Norvege nabo kutazabura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yibukije ko siporo ari ubuzima, asaba abatuye n’abaturiye kwa Mutwe kuzatazabura.

Ati” Siporo ni ubuzima natwe ntago tuzahabura, njye nzaba ndi kwa Mutwe.”

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, Jean Guy Afrika, we yatumiye abo ku Kabindi.

Naho umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atumira abanya-Kigali, aho abasiganwa bazasoreza kuri KCC- Kimihurura.

Ati” Hanyuma ayo magare azasoreza hano ku Kimihurura kuri KCC, nzaba mpari nawe ntuzabure.”

Umujyi wa Kigali wateganyije ahantu hatandukanye abanya-Kigali bashobora kuzakurikiranira amagare, bidagadura baryoherwa n’irushanwa ndetse hazaba hari n’ibyo kunywa no kurya.

Photos:

[fluentform id="3"]