Bank y’Ishoramari y’Abanyaburayi, European Investment Bank yahaye inkunga ya miliyari 3 ikigo cya Akagera Medicines Africa gikorera inkingo mu Rwanda.
Iyi nkunga izifashishwa mu gukora ubushakashatsi no guteza imbere ibikorwa byo gukora inkingo bikorerwa mu Rwanda, zirimo iz’indwara nk’igituntu, Virusi itera SIDA, Ebola n’izindi.
Iyi nkunga kandi izafasha mu kongerera ubushobozi abakozi bafite aho bahuriye no gukora inkingo mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Akagera Medicines Africa, Michael Fairbanks yavuze ko inkunga bahawe izafasha mu kubaka ubushobozi bw’abantu n’ibikorwa remezo bizafasha mu kunoza ikorwa ry’inkingo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Regis Rugemanshuro yavuze ko iyi nkunga igaragaza uruhare rukomeye mu gushyigikira icyemezo cy’u Rwanda ndetse n’Afurika muri rusanjye mu kubaka igicumbi cyo gukora inkingo.
Visi Perezida wa EIB, Thomas Ostros yavuze ko gufatanya na Akagera Medicines Africa bizongerera ubushobozi icyo kigo mu guhangana n’indwara z’ibyorezo hashakwa inkingo.
Ikigo cy’Akagera Medicines Africa cyatangiye gukorera mu Rwanda muri Nyakanga 2022, kigamije guteza imbere urwego rw’imiti mu Rwanda n’ahandi muri Afurika. Iki kigo kikaba kiri mu maboko ya RSSB.








