sangiza abandi

Arsenal FC izubakira u Rwanda ibibuga bitatu

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko n’ubwo imikoranire ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yari ifitanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yarangiye, ariko iyi kipe izafasha u Rwanda mu kubaka ibibuga bitatu (3) by’umupira w’amaguru.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko kugeza ubu bari gushaka ahantu hakwiye hazubakwa ibi bibuga bitatu bizaterwa inkunga na Arsenal.

Minisitiri yakomeje avuga ko uretse ikipe ya Arsenal n’andi makipe afitanye imikoranire n’u Rwanda arimo Atletico Madrid yo muri Espagne nayo azatanga ubufasha mu kubaka ibibuga mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2027 ubwo yari mu muhuro wabereye muri Sitade Amahoro wateguwe na Minisiteri ya Siporo aho yari yatumiye itangazamakuru

Abayobozi muri za Federasiyo zitandukanye nabo bari bitabiriye uyu muhuro ugamije kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2025/26 wagenze muri rusange no kwakira ibitekerezo n’inyunganizi by’itangazamakuru nk’urugaga rugira uruhare rukomeye mu gutuma imikino igenda neza.

Kubona ibibuga yaba ari inkingi ikomeye muri siporo y’u Rwanda kuko ari imwe mu mbogamizi ibangamira iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange.

Photos:

NSENGIYUMVA Jean Claude

[fluentform id="3"]