Umujyi wa Kigali wijeje gukemura ikibazo cy’ikiraro kiri mu karere ka Kicukiro, abantu bamwe banyuraho bakambakamba.
Ni nyuma y’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, y’umwana wambaye impuzankano uri kwambuka akambakamba ikiraro cyangiritse cyo Mudugudu wa Bigo, Akagari ka Nyarurama Umurenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hari gushakwa uburyo hakorwa iyi ruhurura iriho ikiraro ndetse n’izindi ziteye inkeke zo mu mujyi wa Kigali, ndetse ko akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo icyo kiraro kibe cyasanwe mu gihe cya vuba.
Amakuru atangazwa n’IGIHE avuga ko aha hantu hari ruhurura nini ivana amazi ku musozi wa Rebero, ndetse aya mazi akaba ariyo yahangije mu buryo bugaragara ku buryo n’abari bahafite imirima yagiye burundu.







