sangiza abandi

Depite Muzana yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki

sangiza abandi

Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka rya PSD yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro Nyungurabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, naho Nsengiyumva Dieudonné wo mu ishyaka rya PPC agirwa Umuvugizi Wungirije w’iri huriro.

Ni ibyavuye mu matora yabereye mu nama isanzwe ihuza imitwe ya politiki, yabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Nzeri 2025, iyobowe n’Umuvugizi waryo, Depite Mukabunani Christine.

Ni inama yitabiriwe n’abahagarirye imitwe ya Politiki yemewe yo mu Rwanda, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.

Muri iyi nama kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yabanje kugeza ku bagize iri huriro ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’amahanga muri iki gihe.

Nyuma y’iyi nama abagize iri huriro batoye Umuvugizi Mukuru ariwe Depite Muzana Alice wasimbuye Depite Mukabunani Christine wari uri muri izi nshingano kuva muri Werurwe 2025.

Ni mu gihe Nsengiyumva Dieudonné wo mu ishyaka rya PPC ariwe wagizwe Umuvugizi Wungirije w’iri huriro, asimbuye Depite Rutebuka Balinda wo mu ishyaka rya PL wari kuri uyu mwanya nawe kuva muri Werurwe 2025.

Photos:

[fluentform id="3"]