sangiza abandi

Kwigiza nkana kwa EU no guterera iyo amasezerano RDC yasinye – Minisitiri Amb. Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko imibanire y’u Rwanda n’amahanga ihagaze neza, yongera gushimangira ko ibibazo by’umutekano wa RDC bizakemurwa n’ibiganiro ndetse yamagana umwanzuro wa EU kuri Ingabire Victoire.

Ni ibyo yagarutseho mu nama rusanjye y’Ihuriro Nyungurabitekerezo ry’Imitwe ya politiki, agaragaza ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza, ahanini kubera uko rumaze kumenyekana rubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’ibikorwa by’iterambere rumaze kugeraho.

Yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza kubana n’ibindi bihugu byaba ibyo mu Karere ruherereyemo, iby’ Afurika ndetse no ku yindi Migabane.

Yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda rwafunguye Ambasade 47 mu bihugu by’Amahanga zirimo ambasade 10 zafunguwe kuva mu mwaka wa 2019.

Yagarutse ku bibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC

Ku birebana n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (DRC), Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye ko u Rwanda rudahwema kugaragaza ko umuti w’ibi bibazo ari uw’ibiganiro binyuze mu mucyo hagati ya RDC n’umutwe wa M23.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko RDC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y’amahoro agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

Ati “Kuri RDC nta cyahindutse, ni nk’aho batasinye amasezerano y’amahoro.”

Yasobanuye ko DRC yongeye kwifashisha abacanshuro bo muri Colombia ndetse imvugo zihembera urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bikomeje kwiyongera.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Leta ya RDC ikwiye guhagarika gushyigikira umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, nanubu ukibasira Abanyekongo b’Abatutsi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ashimangira ko u Rwanda rutazakuraho ingamba z’ubwirinzi.

Ati: “Barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? U Rwanda ni igihugu cyugarijwe, abanyamahanga barabizi kandi twabahaye ibimenyetso. Izo ngamba [z’ubwirinzi] zizagumaho mu gihe FDLR igihari.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uko Loni yananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikaba ikomeje no gukorana n’abasize bayikoze babarizwa muri FDLR, kandi ari umutwe wafatiwe ibihano nk’uw’iterabwoba.

Ati “Loni dufitanye ikibazo gikomeye. Yari ihari mu 1994, yaba MINUAR na Loni binyuze mu Kanama k’Umutekano, nta somo [ibyabaye] byabasigiye.”

Icyo u Rwanda ruvuga ku mwanzuro wa EU wo gufungura Victoire Ingabire

Inama y’Ihuriro Nyungurabitekerezo ry’Imitwe ya politiki ryafashe umwanzuro wo gutegura itangazo ryamagana umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, EU, usaba irekurwa rya Ingabire Victoire ukurikiranywe n’ubutabera, ishimangira ko Inzego z’Ubutabera z’u Rwanda zigenga kandi ko zikorera Abanyarwanda, bityo ntawe ugomba kuzishyiraho igitutu icyo ari cyo cyose ku nyungu ze bwite.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko uyu mwanzuro wari wafashwe na EU urimo agasuzuguro n’igisa na politiki ya mpatsibihugu

Ati “Twe ntabwo byadutunguye cyane kuko badusabaga kurekura Ingabire Victoire ako kanya. Harimo agasuzuguro kenshi. Ni ubwa gatatu [batanze uwo mwanzuro], batangiye mu 2013, 2016 na 2025.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU wo gusabira Ingabire Victoire gufungurwa, ukwiye kwamaganwa.

Ati “Si agazuguro gusa ahubwo ni nko gufata Igihugu nk’aho ari intara yawe. Twese tuzi uko byabaye, tuzi uwo mudamu imyitwarire ye. Uko yasabye imbabazi, uko yazihawe. Yazihawe kuko yemeye ko atazongera kwijandika muri ibyo bintu. Bivuga ko abo bantu bari bamuri inyuma. Dushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ihame ndakorwaho, tudashobora gukinisha, tudashobora kugira icyo turigurana.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nayo iherutse kwamagana imyanzuro yo muri Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, igaragaramo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza, ndetse ivuga ko ibyo binyuranye n’amahame ahuriweho y’ubwingenge bw’ubucamanza n’aya Demokarasi.

Photos:

[fluentform id="3"]