Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ,RDB, rwasabye abaturiye Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park-NEP, kuyibungabunga, birinda kuyoherezamo imyanda itandukanye.
Ibi bibasabwe ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, hatangizwaga igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kubungabunga iyi Pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo.
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Eugene Mutangana , yatangaje ko iyi Pariki iri muzisurwa cyane .
Yongeye ko mu rwego rwo gukomeza kuyibungabunga, abayituriye barimo n’inganda basabwa kwirinda koherezamo imyanda kuko yangiza urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “ Ni ugukomeza kuyibungabunga bitajenjetse cyane ko ifite ibibazo by’umwihariko. Ifite ibibazo by’umwanda bituruka mu bayituriye, bituruka mu nganda. Twifuza ko twafatanya n’inzego zindi zitandukanye kugira ngo bihagarare, bicike. Ikindi twabonye uyicunga kandi ubizobereyemo ariko akeneye ubufasha.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni ugukomeza umubano hagati y’iyi Pariki n’abayituriye .Hari icyo itegeko ridufasha ariko itegeko ritarimo ubushake ntacyo twageraho, ntabwo twagera ku ntego. Umubano ni ukuwukaza ariko mu njyana nziza .”
Ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko buteganya kuzana inyamaswa zitandukanye kugira ngo irusheho gukurura abayisura. Gusa hazabanza gukorwa inyigo ijyanye n’imibereho yazo.
Umuyobozi wa Pariki ya Nyandugu , Kambogo Ildephonse, avuga ko mu rwego rwo gucunga iyi pariki, bakoranye n’abikorera ndetse kuri ubu habonetse uzayicunga mu buryo burambye.
Kampanyi izayicunga inasanzwe icunga pariki zose zo mu bishanga.
Ati “ Twasinye amasezerano tariki ya 28 Mutarama 2025, tumaze amezi macye ariko ni mu gihe cy’imyaka 10.”
Avuga ko kubera ibiti byatewe , inyoni zimaze kugera ku bwoko 220 . Mu gihe iyi pariki igitangira hari ubwoko bugera 100 ndetse ko birushaho gukurura ba mukerarugendo.
Ati “ Ibyo byose bijyana na bamukerarugendo baba baje gushaka inyoni zitaboneka ahandi.”
Kambogo yasabye abaturage kubungabunga iyi Pariki kubigiramo uruhare .
Ati “ Turasabwa kuyigira Parike yo mu mujyi ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo uwo ari we wese aza kwigira kuri Nyandungu. Yaba kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yaba ibikorwar by’ubukerarugendo n’ibindi bitandukanye.”
Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse, aherutse gusobanura ko abayisura bagenda biyongera umwaka ku wundi, kuko bavuye ku 48.813 mu 2022 bagera ku 67.222 mu 2023, bagera ku 76.754 mu 2024.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park-NEP.
Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.
Igifungurwa yabarurwagamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi ariko ubu arenga 200 arimo inyange n’izindi ndetse hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo, ifumberi n’inzobe n’izindi.
Kugeza uyu munsi iri kuri hegitari 121 zirimo 70 z’igishanga na 50 ziteyeho ibiti by’amoko 62 anyuranye yiganjemo aya gakondo.









