Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabujije ikipe yayo kwitabira shampiyona y’Isi y’Amagare ieganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda.
Iyo shampiyona izatangira kuri ki cyumweru tariki ya 21/09/2025, aho azabera i Kigali.
Amakuru aturuka muri RDC nkuko tubikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI avuga ko ishyirahamwe rishinzwe isiganwa ry’amagare, ryafashe icyemezo cyo kutazohereza abakinnyi babo mu Rwanda, igihugu RDC ifata nk’umwanzi wayo.
Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga ya gisirikare umutwe wa M23 wigaruriye ibice binini byiki gihugu.
Ariko rwo rutera utwatsi ibyo birego, ahubwo rugashinja guverinoma yiki gihugu gukorana na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi shampiyona y’Amagare igiye kubera i Kigali mu Rwanda, ni iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.
Umuhango wo gusoza iki gikorwa uzaba ku ya 27 na 28 mu kwezi kwa cyenda, bizaba ari ibirori bikomeye, ariko nta munyeCongo uzaba abirimo.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’amagare muri RDC, Jean Claude Kongolo, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwateye igihugu cye, bityo ko kuba ari rwo rwakiriye aya marushanwa badakwiye kuyitabira, kandi ko batabyishimiye na gato.
Yagize ati “Igihugu cyakiriye isiganwa ry’amagare, cyateye igihugu cyanjye. Niyo mpamvu abanye-Congo tutitabiriye.”
Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Minisitiri wa siporo muri RDC, Didier Budimbo, aho yagize ati “Nta mukinnyi w’amagare wo muri RDC uzajya i Kigali. Oya, ntibyashoboka.”
Bamwe mu banye-Congo bari biteguye kujya muri aya marushanwa byababaje, nka Jimmy Muhindo uherereye mu bice byigaruriwe na AFC/M23, yavuze ko ikibabaje kuri bo, ngo ni uko bari babyiteguye kandi ko bari barakoze imyitozo yabyo,bityo kuba babujijwe ku munota wa nyuma bibabaje.
Ku rundi ruhande Joel Kyaviro, umaze igihe yitoreza muri Kenya, yavuze ko bibabaje kutitabira ariya marushanwa yo gusigana kw’amagare,avuga ko yari yiteguye kuzerekana ubuhanga bwe, binyuze mubyo yitojemo.




