Mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa ikigo cya kabiri gikora ubugenzuzi bw’imodoka kizwi nka “Contrôle technique”, kizaba giherereye mu murenge wa Ndera.
Ni amakuru Polisi y’u Rwanda yatangarije The New Times, ivuga ko iki kigo kizaza cyunganira icyari gisanzweho giherereye i Remera mu karere Ka Gasabo.
Ati” Ikigo cy’i Remera kizagumaho kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali babonere serivisi kuri ibyo bigo bibiri.“
Ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (Contrôle technique) ni igikorwa kigamije kumenya uko ibinyabiziga bihagaze kugirango habe hizewe umutekano w’ababigendamo mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Iki ni igikorwa leta y’u Rwanda yifuza gushyiramo imbaraga bitewe n’uko kuri ubu mu gihugu hamaze kugera ibinyabiziga byinshi kandi byose bikeneye kugenzurwa.
‘Contrôle technique’ ya Ndera izaza yunganira izindi zirimo iya Remera, iya Rwamagana, iya Huye n’iya Musanze.





