sangiza abandi

Inama Mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga yari itegerejwe mu Rwanda yasubitswe

sangiza abandi

Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Ikoranabuhanga, MWC Kigali 2024, yagombaga kubera i Kigali ku wa 29-31 Ukwakira 2024, yasubitswe.

Mu itangazo Ishyirahamwe ‘Global System for Mobile Communications Association (GSMA)’ ryashyizwe hanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira, yiseguye ku bari kwitabira iyi nama ndetse rimenyesha ko riri gukorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo kugira ngo izasubukurwe bidatinze mu 2025.

Banditse bati” Turazirikana ko bitakiriwe neza n’abari bwitabire iyi nama. Itariki nshya muri 2025 izamenyeshwa “

Bongeyeho ko iri shyirahamwe riri gukorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Rwanda kugirango hategurwe inama ikomeye izahuriza hamwe Afurika.

Iyi nama yari yitezweho kuzigirwamo uko umugabane wa Afurika wakihuza binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (Connected Continent), Ahazaza h’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI Future), Ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’Imari (FineTech) ndetse n’uburyo Afurika yagira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga umuco uhoraho(Africa’s Digital DNA)

Ni inama yari guhurizaha hamwe inzego za leta n’abikorera mu itumanaho baturutse mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga muri Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]