Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Amb Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango w’Abibumbye (UN) kugira uruhare rufatika mu guhangana n’ivangura, urwango n’ibimenyetso byerekana ibyaha byibasiye inyo kumuntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Ibi yagarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri, mu nama y’Abaminisitiri ku birebana na R2P ( the Responsibility to Protect) yabereye i New York.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hakomeje kugaragara ihohoterwa rishingiye ku moko n’ibitero cyane cyane ku bwoko bw’Abatutsi, bigamije kubarandura.
Ibintu abasesenguzi n’abanyapolitiki bavuga ko bisa n’ibyabaye mbere y’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyo bikorwa by’urugomo bikomeje guterwa inkunga n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nduhungirehe yagaragaje akamaro ka R2P, gahunda yatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye igamije kurinda abaturage ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu, birimo jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha by’itsembabwoko.
Yibukije ko nubwo R2P yemejwe n’abakuru b’ibihugu mu Nama y’Isi yabereye i New York mu 2005, hashize imyaka irenga 20 amahame yayo atatu (guharanira kurinda abaturage, ubufasha mpuzamahanga n’ubushobozi, hamwe no gufata ingamba ku gihe) atarimo gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Yagize ati: “U Rwanda rufite ubunararibonye bwo kumenya ingaruka zituruka ku kudafata ingamba ku gihe. Twakunze kugaragaza ko imiyoborere myiza, politiki idaheza no kurwanya ivangura ari byo shingiro ryo kwirinda Jenoside n’ibyaha byibasira inyo kumuntu. Nyamara mu Karere k’Ibiyaga Bigari, turongera kubona kwiyongera kw’urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo ni ibimenyetso tutagomba kwirengagiza,”
Yakomeje avuga ko kugira ngo R2P( The Responsibility to Protect) ikomeze kugira agaciro, idakwiye gukoreshwa mu buryo buvangura cyangwa ngo ishingire ku makuru atari yo.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanya-Congo zigera ku 100,000, rwagaragaje inshuro nyinshi ko hakenewe gukemura amakimbirane amaze imyaka mirongo itatu mu burasirazuba bwa RDC.
Nduhungirehe yavuze ko isi idakwiye kwicara ngo irebere mu gihe ibihugu byanze kubahiriza inshingano yo kurinda abaturage babyo.
Ati“Ubusugire bw’igihugu bukwiye gusobanurwa nk’inshingano, si urwitwazo rwo kutagira icyo dukora. Iyo ibihugu binaniwe kurinda abaturage babyo, uruhare rw’umuryango mpuzamahanga ntirukwiye gushidikanywa.“
Yavuze ko ibitangazamakuru n’abandi bantu babiba urwango bagomba kuregwa no kwamburwa inkunga.
Yashimangiye kandi ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amahame ya R2P ( The Responsibility to Protect)
Ati: “R2P si ihame ryanditse gusa, ni isezerano rikomeye. Dukwiye kongera imbaraga mu kubaka umuco wo gukumira amakimbirane, guhangana n’ibihuha n’amagambo ateza ibibazo no gufata ingamba mbere y’uko ubuzima bw’abantu butakara.”





