Munyanshoza Dieudonne ni umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu gufasha umuryango Nyarwanda kongera kwiyubaka ndetse no gukira ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyanshoza ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo , umutahira uzobereye mu by’amazina y’inka ndetse n’izindi ngeri nyinshi z’ubuhanzi, Muri iyi nkuru UMUNOTA.COM twakwegeranyirije iby’ingenzi wamenya kuri uyu muhanzi wuje ibigwi mu muziki Nyarwanda.
AMATEKA YE AKIRI MUTO
Munyanshoza Dieudonne yabonye izuba tariki ya 25 Nzeri 1975, avukira i Kimbogo muri Mibilizi kuri ubu hakaba hasigaye ari mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, Munyanshoza yabyawe na Se Munyanshoza Anaclet ndetse na Nyina Mukarugema Mariya. Uyu muhanzi ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi kubera ko yayacikirije arangije amashuri abanza yonyine.
Mu mwaka w’i 1989 arangije amashuri abanza, Munyanshoza yahise yihugura mu bijyanye n’ububaji ku kigo cyari giherereye i Kibogora muri Nyamasheke, nyuma yaho uwo ukaba ariwo mwuga yakoze kugera ubwo yinjiraga mu gisirikare cya “FPR – INKOTANYI “ mu mwaka w’i 1993.
UKO YINJIYE MU NGABO ZA FPR – INKOTANYI
Nkuko twari tubigarutseho haruguru , Munyanshoza yinjiye mu ngabo za FPR Inkotanyi muri Gicurasi 1993 icyo gihe akaba yarinjiriye ahitwaga Komine Butaro kuri ubu ni mu Karere ka Burera hakaba ari mu birometero bike cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Munyanshoza icyo gihe wari umusore ukigimbuka w’imyaka 18 y’amavuko ibijyanye n’ubuhanzi ni bwo yabyinjiyemo neza, gusa impano yo kuzaba umunyamuziki yo yakirigise uyu mugabo kuva akiri muto kuko yiga mu mashuri abanza yajyaga asubiramo indirimbo z’abahanzi bari ibyamamare mu gihugu icyo gihe barimo : Sebanani Andereya, Niyomugabo Philemon n’abandi.
Bidatinze Munyanshoza yatangiye gusohora indirimbo ze aho zimwe muzo yahereyeho zirimo : Urukundo Ruzira Icyasha , Horana Ubutwari, n’izindi zitandukanye. Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyanshoza yaje kongera kugaruka byimbitse mu buhanzi bwe.
URUGENDO RWE MU MUZIKI
Mu mwaka w’i 1997 Munyanshoza yaje gusohora Album ye ya mbere yariho indirimbo zitandukanye zirimo : Umwari, Umunsi wandutiye iyindi, Amazi si ya yandi, Urukundo ruzira icyasha, Amahoro meza, Horana ubutwari, Iyizire, Ngira nkugire, n’izindi.
Mu mwaka w’i 1999, Munyanshoza yasohoye Album ye ya kabiri yari igizwe n’indirimbo zo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zimwe muri izo ndirimbo twavugamo : Mibilizi, Nyanza ya Butare, Ku Mugote, Twarabakundaga, Umunsi avuka, Ibijya gucika, Jenoside ntikagaruke, Karama na Kabagari, n’izindi nyinshi.
Nyuma yo gusohora iyi Album yariho indirimbo abantu benshi bamenye , Munyanshoza yaje gusohora izindi ndirimbo 34 nazo zose zo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusohora indirimbo nyinshi z’isanamitima, uyu munyabigwi mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i 2010 yaje gusohora Album yariho indirimbo zigaruka k’urukundo ndetse n’ibirori by’ubukwe zimwe muri izo ndirimbo twavugamo: Mubaye umwe, Nibaguhigamire , Umwari, ndetse n’izindi nyinshi.
Nyuma yaho Munyanshoza yagiye akora izindi ndirimbo zitandukanye zirimo: Nturi wenyine yakoranye n’abandi bahanzi Nyarwanda ubwo u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange byibukaga ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari kandi indirimbo nka : Bisesero,Gisagara, Jali, n’izindi zitandukanye.
IBIHEMBO YATWAYE
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Munyanshoza Dieudonne yagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri ibyo twavugamo:
Muri Mutarama 2009 yahawe igihembo cyo kurwanya Sida n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije, REMA kubera indirimbo ye Amazi si yayandi.
Mu 2011 yaje ku mwanya wa Kabiri mu marushanwa yo guhanga indirimbo yari yateguwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ayo marushanwa yitwaga Hanga Umurimo. Uyu muhanzi akaba yaraje ku mwanya wa Kabiri akurikiye Danny Vumbi we wabaye uwa mbere. Muri iri rushanwa Munyanshoza yahembwe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka w’i 2024 Munyanshoza Dieudonne , yahawe igihembo cy’icyubahiro mu bihembo bya Isango na Muzika Awards mu rwego rwo kumushimira umusanzu we ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Hirya yibi byose mu mwaka w’i 2016 Munyanshoza Dieudonne yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu ngabo z’u Rwanda, RDF, uyu muhanzi akaba yari amaze imyaka 23 mu ngabo z’u Rwanda , akaba yarashyizwe mu kiruhuko afite ipeti rya Sergent.
Hanze y’ubuzima bw’umuziki, Munyanshoza Dieudonne ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batanu, Abakobwa bane n’umuhungu umwe, Munyanshoza yarushinze n’umufasha we Kayishema Candide mu mwaka w’i 2009 gusa aba bombi bakaba bari baramenyanye guhera muri 2007.




Reba indirimbo “Mibilizi” ya Munyanshoza Dieudonne





