U Rwanda ruri kwitegura gutangira gukoresha umuti uterwa mu rushingiye, ugamije gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Dr Nsanzimana avuga ko uyu muti ushobora guhindura uburyo bwo kwirinda, cyane ku rubyiruko n’abaturage batishoboye, bakunze guhura n’ingorane zo kujya kwa muganga kenshi.
Lenacapavir ni umuti mushya wo guterwa uzajya afatwa kabiri mu mwaka ukarinda kwandura virusi ya SIDA cyangwa kuyanduza, ukanasimbura ibinini bya buri munsi bigabanya ubukana bwa VIH/HIV bifatwa n’abanduye.
U Rwanda ruri mu bihugu hafi 10 uzatangira gukoreshwamo mu mezi ari imbere bahereye cyane cyane ku bugarijwe na virusi ya SIDA kurusha abandi.
Uyu muti uzajya ugurwa amadorali 40 y’Amerika ku mwaka angana n’agera ku bihumbi 50 y’Amanyarwanda.
Uyu muti uzagezwa mu bihugu birenga 120 bifite amikoro macye n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere, nk’uko byatangajwe mu masezerano mashya hagati y’uruganda rukora uyu muti, Gilead.
Kuri ubu, uyu muti wari usazwe ugura $28,000 ku mwaka ku muntu, ariko biteganijwe ko umuti mushya wawo uzatangira gukoreshwa mu 2027 igihe igenzura ryawo rizaba ryaremejwe.
Ibi biciro bishya bishingiye ku masezerano hagati ya Gilead Sciences n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw’ubuzima ku isi, barimo Clinton Health Access Initiative, Bill & Melinda Gates Foundation, na Wits RHI yo muri Afurika y’Epfo.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2024 bwerekanye ko uyu muti ushobora kugabanya hafi 100% by’ ibyago byo kwandura ubwandu bwa HIV.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), muri Nyakanga uyu mwaka, ryemeje Lenacapavir nk’uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA.
Uyu muti wemewe kandi n’ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti (FDA) ndetse na Komisiyo y’u Burayi.
Ibi bihugu byombi byemeje ko uyu muti ufite ubushobozi bwo kugabanya ubwandu bushya, cyane mu bihugu bifite umubare munini w’abandura n’ibikoresho by’ubuvuzi bicye.
Mbere y’uru rukingo uburyo busanzwe bwakoreshwaga bwari PrEP (pre-exposure prophylaxis) akaba ari imiti ifatwa buri munsi, ikaba isazwe igurwa amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda angana na amadolari 40$ ku mwaka.
ufata PrEP agomba kuyifata buri munsi adasiba ibi rero bigatera imbogamizi kuri bamwe bayifata aho sanga rimwe narimwe bibagirwa.
Lenacapavir, itanga ubwirinzi burambye, ishobora gukemura izi mbogamizi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kongera uburyo bwo kubona uyu muti ku bantu 4% bafite ibyago byo kwandura bishobora kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 20%.
Mu nama ya 13 y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga Rishinzwe Kurwanya SIDA (IAS) yabereye i Kigali, Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no gukoresha Lenacapavir mu buryo bwo kwirinda kandi rurimo gutegura amabwiriza yo gukoresha uyu muti igihe amasezerano azaba amaze gusinywa.
Guverinoma y’u Rwanda imaze kugera ku ntego zo kugabanya ubwandu bwa HIV ku kigero cya 82% n’abahitanwa na SIDA ku kigero cya 86%, bikaba byegereje intego ya 95-95-95 ya UNAIDS yo ku isi muri 2030.
Intego ya 95-95-95 igamije ko, 95% by’abantu bafite HIV bamenya uko bahagaze, 95% by’abamenye ko bafite HIV bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi (ART), 95% by’abari ku miti babasha kugabanya ibyago byo kwanduza abandi.





